ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abakunze kwitwa indaya zishaje baza ku isonga mu icuruzwa ry'abantu SOMA INKURU HANO

by Edouard Nsengiyumva 11 July. 2019 @rwandatoday 7K Views


11072019131956arton2557.png
ADVERTISEMENT


Ibi bigarutsweho nyuma icuruzwa ry’abantu rikomeje kuvugwa hirya no hino ku isi nka kimwe mu byha bikomereye abantu ariko nyamara abagikorerwa ntibabashe kubishyira ahagaragara ngo ababikora bahanwe .Mu Rwanda ngo icuruzwa ry’ abantu ni kimwe mu byaha bikorwa mu ibanga rikomeye.
ADVERTISEMENT

Mu Rwanda abandi bashyirwa mu majwi mu gucuruza abantu ariko cyane cyane bigakorwa mu ibanga rikomeye n’abo bita indaya zishaje .Aba ngo ni abagore bakora umwuga w’uburaya ariko bamaze kugera mu za bukuru.Ngo bene aba ntibashobora gucika ku ngeso yo gushakira amaramuko mu buraya ariko kubera ko baba batakirebwa n’abagabo bashatse uburyo bwo kuyakorera .Uwiyera yabwiye Ijwi ry’ Amerika ati “ aba ari indaya zishaje zimaze kunanirwa , zikitabaza abakobwa bakiri bato , zikabashakira abakiliya babasambanya ariko hakishyurwa za ndaya zikuze zikabagenera make kuyo zishyuwe .”
Abenshi mu bacuruzwa batinya kubivuga
Umubare munini w’abacuruzwa muri ubu buryo ngo batinya kubivuga .Muri bo usangamo aba bakobwa bakiri bato bakora uburaya , abakobwa bize ariko batagira akazi bacuruzwa mu mahoteri n’utubari dukomeye , ndetse ngo hari n’abacuruzwa hakoreshejwe imbuga nkoranyambaga nka Facebook na Whatsap k’uburyo bigoye kubitahura .
Mu cyegeranyo cyakozwe na GCF ngo basanze “ hari abakobwa biza na za kaminuza bashorwa muri ubwo bucuruzi” Bamwe ngo bajyanwa mu mahanga barabeshywe kuzabonayo akazi gakomeye , bagerayo bagakoreshwa imirimo y’ uburetwa , abandi bagakoreshwa uburaya ku gahato ndetse ngo hari n’abakurwaho ibice by’umubiri bikagurishwa .

GCF ivuga ko iki ari ikibazo gihangayikishije kuko benshi mu bakorerwa ibi batagira ubutwari bwo kubivuga bakaryumaho nyamara baba bakeneye ubutabera .Kenshi ngo hari n’abashobora kuvanwa muri ibyo bihugu baba baragurishijwemo bibafashijwemo na ambasade z’u Rwanda muri ibyo bihugu ariko bagera iwabo bagatinya ko hari uwabimenya kuko akenshi ngo baba baziko bavuye I Burayi!
Ubucuruzi bw’abantu bukorwa mu ibanga rikomeye
Raporo yakozwe n’umuryango ushinzwe gukurikirana abantu binjiza amafaranga mu buryo budasobanutse (Groupe d’Action Financiere Internationale) mu mwaka wa 2016 yagaragaje ko abakora ubu bucuruzi bw’ abantu binjiza miliyari 150 z’amadorali buri mwaka, ku mugabane wa Afurika miliyari zisaga 13 z’amadorali zikaba zikoreshwa muri ubu bucuruzi buri mwaka .
Ni mu gihe kandi ishami ry’ umuryango w’abibumbye ryita ku murimo OIT ryo ryagaragaje ko abantu basaga miliyoni 25 bagirwaho ingaruka n’iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu buri mwaka ku isi .Naho ishami ry’ umuryango w’abibumbye ryita kubuzima OMS yo mu mwaka wa 2007 yagaragaje ko hagati y’abantu batanu n’ icumi ku ijana (5-10%) bahawe ibice by’umubiri w’abandi bantu baba barabibonye mu buriganya byarakuwe ku bashowe mu bucuruzi bw’abantu .
s/valuenews

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links