ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

RRA ntabwo yakabaye isoresha umuturage kugeza igihe ananiriwe akava muri business- Senateri Bizimana

by Edouard Nsengiyumva 9 July. 2019 @rwandatoday 15K Views


090720191354323EB236EB-00E4-4BEF-8B1B-E55DB8F20CA8_w408_r1_s.jpg
ADVERTISEMENT


Bamwe mu ba senateri muri Sena y’u Rwanda basanga kuba hari abaturage bakwepa imisoro cyangwa se bakayirigisa ari ikibzo gikomeye ku bukungu bw’ igihugu abantu bagakwiye gufatira umwanya bakakiganiraho mu buryo bwimbitse.
Abasenateri mu nteko rusange
Mu kiganiro Inteko rusange ya Sena iherutse kugirana na Komisiyo y’ Ubukungu muri sena y’u Rwanda ikibazo cy’ imisoro cyagarutsweho.
ADVERTISEMENT

Prof Nkusi Laurent ati “gusora ni ngombwa ariko kandi iyo umusoro ukabije wica umusoro”.Aha Senateri Nkusi yavugaga ko ikigo cy’imisoro n’amahoro gikwiye kwisuzuma kikareba niba imisoro yakwa abaturage itabaremereye bityo bikaba bishobora kuba ari yo ntandaro yo guhitamo kuyikwepa .
Senateri Nkusi asa nuwunganiye Senateri Bizimana Evariste , umwe mu bagize Komisiyo y’ ubukungu.Avuga ko mubiganiro bagiranye na RRA nacyo bakivuzeho.Ku bwa Senateri Bizimana agira ati “RRA ntabwo yakabaye isoresha umuturage kugeza igihe ananiwe akava muri business (mu bucuruzi).Bakwiye kubegera bakabaganiriza , bakareba igihombo bafite niba gihari byashoboka bakabishyuza make cyangwa se bakayabarekera ariko business igakomeza kuko ariyo iturukamo wa musoro” .
Aha Senateri Bizimana yatanze urugero rw’akarere ka Bugesera gaherutse gusonera abaturage umusoro w’ amasambu wari umaze igihe barananiwe kuwishyura kubera ibirarane byari byarabaye byinshi,ariko magingo aya ngo abaturage ubu batangiye gusora bundi bushya kandi babikora bishimye ndetse ngo n’umubare w’abasora wariyongereye.

Gusa ariko k’ urundi ruhande , Senateri Tito Rutaremara we avuga ko mu bihugu byinshi ku isi abantu batishimira gusora .Ati “ benshi baba bifuza kudasoreshwa “ Senateri Rutaremara avuga ko kenshi na kenshi usanga imisoro ari ni ikintu gikoreshwa nk’ iturufu mumatora mu bihugu bitandukanye aho abanyapolitiki bakeneye amajwi usanga bizeza abaturage kuzakuraho imisoro kuko baba baziko aribyo bibagera ku mutima !Agasaba inzego bireba kubyigana ubushishozi bakareba niba koko ari umusoro uremereye cyangwa se niba ari bwa bushake buke bw’ abaturage bwo kudakunda gutanga umusoro.
Ikigo cy’ igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kivuga ko mu karere u Rwanda ruherereyemo ari rwo rufite imisoro iri hasi cyane ugereranije n’ibindi bihugu.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links