ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ntibisanzwe!!! Entreprise Urwibutso ya Sina Gerard yatangije uburyo budasanzwe bwo gupfunyikamo inzoga nshya yashyize hanze bworoheye umuguzi - KANDA HANO UBASHE GUSOMA IYI NKURU NAHO WAYIGURIRA BYIHUSE

by FRATERNE MUDATINYA 6 July. 2019 @rwandatoday 12K Views


06072019100550sina new beers.jpg
ADVERTISEMENT



Umushoramari w’umunyarwanda umaze kwamamara mu kubyaza ibihingwa umusaruro no guhanga udushya ariwe Sina Gerard uzwi cyane kukazina kakabyiniro nka  Nyirangarama yatangije uburyo bushya bwo gupfunyika inzoga nshya yise  akarusho mu buryo bubungabunga ibidukikije kandi bunoroheye abakiriya kubera ko uguze inzoga aba aguze n’icupa kandi ko ahita aritahana.

Utu dukombe dukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga tunatatse mu mabara y’u Rwanda nibwo buryo bushya Sina Gerard arimo gukoresha apfunyikiramo abakiriya be iyi nzoga ikorerwa mu ruganda rwe bwite yise akarusho, Kandi ubu buryo  bwo gupfunyikamo bufitiye inyungu kumukuriya kandi bukaba bunabungabunga ibidukikije nkuko byemezwa na Sina Gerard nyiri Entrepeise Urwibutso izwiho guhanga udushya twa buri mwaka.


Yagize ati: 'Aka ni agashya kacu nkuko bisanzwe, ikindi nyuma yaho Leta itureberera yadusabye gupfunyika inzoga mu macupa yujuje ubuziranenge twasanze aricyo gisubizo kubera ko binafasha umuguzi kutangiza inzoga yaguze kandi akaba yatwara ako gakombe aho ashaka hose bitandukanye n’uko yanywaga bakamusaba icupa aho yanywereye.” Akomeza agira ati:
ADVERTISEMENT

“ Usibye n’Abanyarwanda bizafasha n’abanyaburayi bakunda inzoga yacu kuyinywa batibaza aho ikomoka kuko izaba ifunze nk’iyabo ku bipimo mpuzamahanga (standard).” Uyu mushoramari umaze kwamamara mu guhanga udusha mu bikomoka ku buhinzi avuga ko ubu buryo buhendutse kuburyo ntacyo bizahindura ku giciro cyiyi nzoga.




Udukombe dukoze muburyo bwiza kandi bwemewe na Leta bwamaze gukundwa na bamwe na bamwe batangiye kunywa kuriyi nzoga



Usibye iyi nzoga ipfunyitswe itya mu dukombe twashimwe na benshi hari n’iziri mu makarito ya litiro 3. Sina Gerard avuga ko akiri gushakira ibindi bicuruzwa bye uburyo bunoze bwo kubipfunyikamo kubera ko usibye iyi nzoga y’akarusho yaboneye igisubizo kirambye agifite ibicuruzwa nk’amazi, imitobe nabyo akeneye gupfunyika mu buryo burambye kandi bunogeye buri wese.

Yakomeje agira ati:“Nkuko twabyiyemeje ko buri mwaka tugomba kuzana agashya, ubu usibye akangaka ko gupfunyika akarusho mu buryo bwiza mwitegure akandi gashya gakomeye mu imurika gurishwa ry’uyu mwaka, ntabwo nakavuga aka kanya ariko abazaza aho tumurikira ibikorwa byacu muri Expo yuyu mwaka bazatungurwa kandi bishime.”

Usibye Sina Gerardr ubonye igisubizo mu gupfunyika ibicuruzwa bye mu buryo bumworoheye bunoroheye abakiriya be, abandi benshi mu batunganya umusaruro w’ibiva ku rutoki bavuga ko imbogamizi nini bahura nayo ari ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa byabo ndetse bakanavuga ko ariyo mpamvu nyamukuru ituma umusaruro wabo utiyongera kuko batumiza hanze amacupa ahenze akabatera igihombe gikabije.

Nyuma yuko mu kwezi kwa Kamena 2019 inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite wemeje umushinga w’itegeko uca burundu  ibintu bikoze muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe bikajugunywa, Sina Gerard abaye uwa mbere mu gutanga urugero ku bandi bashoramari bo mugihugu cyose bakoresha amacupa batarabona igisubizo mu gupfunyika ibicuruzwa byabo.

Ukeneye ibindi bisobanuro cyangwa kumuntu ushaka kuza kurangura wabariza kuri contacts zikurikira: +250788305111 +250788382222 +250788305122 +250788300008 +250788380000 cyangwa kuri Email: owner[email protected] Cyangwa ugasura urubuga: www.sinarwanda.com


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links