ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Manzi Thierry atangiye atsindira APR FC igitego mu mukino wambere muri CECAFA

by FRATERNE MUDATINYA 6 July. 2019 @rwandatoday 4K Views


0607201909441365969128_2243695105739656_3798511914586210304_n.jpg
ADVERTISEMENT



Igitego rukumbi cyabonetse mu mukino wahuzaga APR fc yo mu Rwanda na Proline yo muri Uganda cyatsinzwe na Manzi Thierry umaze igihe gito yerekeje muri iyi kipe y’ingabo z’Igihugu avuye muri Rayon sport.

Iki gitego cyabonetse ku munota wa 94 w’umukino  gihesheje APR Fc amanota yambere ku mukino wambere yari ikinnye mu itsinda ihirereyemo rya 3 muri Cecafa Kagame cup 2019 aho iri kumwe na Proline, Green Baffaloes yo muri Zambia na Heegan yo muri Somalia.

Igitego Manzi Thierry atsinze muri APR FC agitsinze nyuma y’iminsi 6 gusa ageze muri iyi kipe kuko yayitangiyemo imyitozo kuwa mbere w’iki cyumweru.
ADVERTISEMENT


Usibye Manzi Thierry wavuye muri Rayon sport akaba yatsinze igitego anambaye igitambaro cya Kapiteni muri uyu mukino na Mutsinzi Ange yagize uruhare rukomeye kuri iki gitego kuko niwe wateye umupira ukomeye mu izamu rya Proline ukubita igiti cy’izamu uragaruka Manzi Thierry ashyiho umutwe kiba kiranyoye mu gihe Niyonzima Olivier Sefu na Manishimwe Djabel nabo bavanye muri Rayon sport batangiye uyu mukino.


Muri iri tsinda rya 3 usibye APR  fc yatsinze Proline na Green Baffaloes yatsinze Heegan ibitego bibiri ku busa mu mukino wabanje ku isaha ya Saa saba.

Rayon sport nayo itegerejwe kuri iki cyumweru mu mukino ukomeye izaba ihatanyemo na TP Mazembe yo muri DRC iri muri iri rushanwa nk’umutumirwa.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links