ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Ibihembo bihabwa iyatwaye icy’amahoro biraciriritse- Min Amb Nduhungirehe

by CHIEF EDITOR 6 July. 2019 @rwandatoday 3K Views


06072019071139image_750x_5d2048ba68d33.jpg
ADVERTISEMENT



Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Olivier Nduhungireh ubwo yari yaje kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wari wahuje AS Kigali na Kiyovu FC yavuze ko urebye igisobanuro cy’igikombe cy’amahoro ukareba n’ibihembo bigitangwaho usanga biciriritse.

Amb Olivier Nduhungirehe asanga ibihembo bihabwa ikipe yatwaye icy’Amahoro biciriritse

Uyu munyacyubahiro usanzwe ufana Mukura VS avuga ko n’ubwo nta kipe yafanaga mu zakinnye kuri uyu wa Kane ariko asanga ikipe itwaye kiriya gikombe iba igomba guhembwa byisumbuyeho.
ADVERTISEMENT

Ati: “ Mu bindi bihugu igikombe cy’igihugu kiba ari’ikintu kingenzi cyane, ibihembo by’amakipe yabaye aya mbere bikaba nabyo biremereye kurushaho. Ibihembo bitangwa usangwa muri iki gikombe usanga biciriritse.”

Asaba kandi ko imikino ya nyuma (final) yazajya ikinywa hari abayobozi bakuru b’igihugu benshi kigatangwa bahari.

Amb Nduhungirehe ashima uko amakipe yo mu Rwanda ari kuzamuka mu mikinire ariko agasaba ko yakomereza aho akazagera no mu gikombe cy’Isi.

Uyu mukino w’ejo hagati ya AS Kigali na Kiyovu wari witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Sena Bernard Makuza,  Minisitiri w’umuco na sports Nyirasafari Esperance, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi Dr Isaac Munyakazi n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Uwihanganye Jean de Dieu.

Ikipe itwaye igikombe cy’Amahoro ihembwa miliyoni Frw 10.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links