ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Rubavu-Nengo:Ibyo Gisupusupu yahakoreye Biteye abantu kwibaza ibyo azakorera Ahandi hazakurikiraho mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival 2019

by StreetPresenter WaKinyababa thePromota 29 June. 2019 @rwandatoday 18K Views


29062019140642IMG_20190629_172621_9.jpg
ADVERTISEMENT


Nkuko byari byitezwe uyu wa gatandatu tariki ya 29/06/2019 mu karere ka Rubavu hagomba gukomereza ibitaramo bya Iwacu muzika festival , ibitaramo bizenguruka igihugu cyose doreko ku munsi wabyo wa mbere byabereye mu Karere ka musanze nka karere kahagarariye intara y'amajyaruguru.

Nkuko byari bizwi icyi gitaramo cyagombaga gutangira ku isaha ya saa saba,ariko siko byaje kugenda kuko iyi saha yageze nta muhanzi numwe uragera kurubyiniro gusa abantu barimo binjira ku bwinshi ,aho kwinjira byari amafaranga ibihumbi bibiri mu myanya y'icyubahiro mu gihe ahasigaye hose byari ubuntu.

Kuri gahunda ubundi Abahanzi bagombaga kujya kurubyiniro ni The same bo mu Karere ka Rubavu , Christopher, Riderman,makanyaga abdul , Queen cha ,Amalon na social Mulla utibagiwe wa musaza ufite hit muri iyi minsi, Dore ko abo wahuraga nabo bose bakubwiragako baje kureba  uyu musaza nsengiyumva francois uzwi nka gisupusupu.

Igitaramo cyashize kiratangira mu masaha ya saa munani nindi minota mike, igitaramo cyari kiyobowe na Mc Buryohe ndetse na Dj Philpeter nubwo nyuma yaje kuva ku rubyiniro ntiyongera kuhagaragara ku mpamvu tutamenye neza.

Bwa mbere ku rubyiniro Mc muryohe yahamagaye itsinda the same ryo mu Karere ka Rubavu,iri tsinda nibo bahanzi bo nyine bakorera mu Ntara bagaragaye kuri stage.
ADVERTISEMENT

The same baririmbye Indirimbo zabo zakunzwe nabenshi nka dede,yumvirise nizindi nyinshi.

The same ku rubyiniro mu myambaro y'umweru

Nyuma ya the same hakurikiyeho umuhanzi uri kuzamuka neza muri iyi minsi witwa Amalon nawe asusurutsa abakunzi be wabonaga ko bari benshi cyane ,yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zamumenyekanishije nka Impanga ,byakubaho ndetse na derila.
Umuhanzi Amalon ukunzwe cyane muri iyi minsi

Social Mulla niwe waje kuri stage ku mwanya wa gatatu aho na we yashimishije abakunzi be mu ndirimbo ze zamugejeje ku rwego ariho ,aho twavuga nka stamina, amahitamo nizindi nyinshi cyane doreko Abahanzi bahabwaga umwanya uhagije.

Umuhanzi Social mulla yakoze ibyo abafana bari bamwitezeho

Nyuma yo social mulla haje umuhanzikazi Queencha ,akaba ari na we muhanzi w'igitsina gore wagaragaye muri icyi gitaramo.Queen cha wari wambaye neza cyane yaririmbiye abakunzi be Indirimbo zirimo ,kizimyamwoto, Winner yashimishije cyane abakunzi ba rayon sport doreko yayikoreye remix ayiririmbira ikipe ya rayonsport.

Umuhanzikazi Queen cha yashimishije abitabiriye iwacu Muzika festival 2019

Nyuma ya Queen cha ku rubyiniro haje umuhanzi Christopher nawe uri muhanzi bakora injyana ya RNB ukunzwe cyane mu Rwanda mu ndirimbo nka simusiga,abasitari , ijuru rito nizindi ze zamumenyekanishije yagerageje kuziririmba.
Umuhanzi christopher wazinze umusatsi yongeye kwerekana ko ashoboye kandi afite abakunzi benshi 


Ku rubyiniro nyuma yo kuvaho Christopher hakurikiyeho umusaza Makanyaga abdul wamenyekanye mu ndirimbo za karahanyuze,aho muri izo ndirimbo yaririmbyemo iyitwa urukundo ni indwara ndetse nindi yahagurukije abafana benshi yitwa Rubavu Kubera ko wasangaga buri wese ayizi neza.
Umusaza makanyaga nuko yaje yambaye 

Makanyaga abdul yaje kurubyiniro atari wenyine aho yazanye n'ababyinyi ndetse nabacuranzi aho bamufashaka gushusha urubyiniro ariko banyuzamo bakiyereka Abfana kubyino zidasanzwe.
Band ya Makanyaga yamufashije abantu barishima

Nyuma y'umusaza Makanyaga abdul hari hasigaye Abahanzi babiri batari bakagiye ku rubyiniro abo bari Nsengiyumva francois uzwi Nka gisupusupu ndetse  n'umuraperi umwe rukumbi wari uri muri kino gitaramo ariwe  Riderman.
Kugeza kuri uriya munota, abafana batangiye kwibaza ugiye gukurikiraho niba yaba ari gisupusupu cyangwa Riderman ari nako bamwe basakuza bahamagara mu mazina gisupusupu abandi RiderMan,Mc Buryohe ntiyabatindiye yahise akurikizaho Gisupusupu.

Nsengiyumva arakunzwe ubyange ubyemere,yageze kuri rubyiniro abantu bavuza induru

Gisupusupu waje yambaye ishati y'umutuku ndetse n'ipantaro y'umukara yitwaje n'umuduri we nkibisanzwe akimara kwinjira kuri stage abafana cyane abari bari mu vip ndetse n'abanyamakuru bahise begera urubyiniro bidasanzwe batera induru aho wabonaga buri wese ashaka kubona neza uwo musaza wafashe bugwate imitima y'abanyarwanda/kazi mu gihe gito amaze Indirimbo ze zimenyekanye.

Nsengiyumva francois uzwi Nka gisupusupu yaririmbye Indirimbo ze zose zikunzwe cyane n'ingeri zose arizo icange mukobwa ariyo yahereyeho asoreza kuri Mariya Jeanne,izi ndirimbo zose yaririmbye abafatanyije nabafana kuko wabonaga zose bazizi neza kandi bamwishimiye kurusha abandi Bose.

Nyuma ya gisupusupu utatinze kurubyiniro bitewe nuko afite Indirimbo nkeya yagombaga Kuririmba hahise hakurikiraho umuraperi Riderman wari n'uwa nyuma wagombaga kugera ku rubyiniro, Riderman yinjiranye nundi musore wamufashaga gushusha urubyiniro. Riderman yaje ku rubyiniro aririmba Indirimbo ye imaze igihe yitwa Horo yishimiye cyane ,arakomeza ahita akurikizaho Umwana w'umuhanda Indirimbo iri murizimwe yahereyeho akora umuziki ,izindi yaririmbye harimo ntakibazo, abanyabirori nizindi nyinshi zakunzwe nabatari bacye.

Riderman waje ku rubyiniro yahinye ipantaro ya kaguru kamwe wabonaga abafana badashakako ava ku rubyiniro bitewe nuko bari bamwishimiye cyane ,ibi byanatumye atinda kurubyiniro gusa yarangije ashimira abakunzi be b'i Rubavu anashimira abacuranzi bacuranze uyu munsi muri kiriya gitaramo.

RiderMan umuraperi umwe rukumbi wagaragaye muri iki gitaramo aranishimirwa cyane

Turebye nka Rwandatoday uko twabonye performance, Abahanzi bose bishimiwe cyane ariko Gisupusupu niwe wabonaga abafana benshi bari baje kureba kandi bamwishimiye cyane ,undi ni Riderman , Christopher, Queen cha bitewe nindirimbo winner  makanyaga ku ndirimbo rubanda  , social mulla muri ma vie utibagiwe Amalon na The same nabo baririmbyiye neza abari baje kureba icyi Gitaramo.

Nkuko byagaragaye , abafana benshi bari biganje aho abanjiriye ubuntu bari baherereye mu gihe muri vip aho kwinjira byari ibihumbi bibiri ukanyweramo igihumbi hari abantu bacye ugeraranyije nabinjiriye ubuntu doreko abenshi bari muri vip bari abanyamakuru.

Andi mafoto yaranze iki gitaramo
Abafana iyo bishimaga bamanikaga amaboko yabo hejuru


Ama couple nayo ntiyatanzwe kuza kwihera ijisho iki gitaramo nkuko mubibona


Ibitangazamakuru bitandukanye byari byitabiriye iki gitaramo ku bwinshi.


Muri vip abafana bari benshi cyane nubwo kujyamo byasabaga kwishyura ibihumbi bibiri


Umutekano wari wose kuko abapolisi bari impande zose


Abafana bitewe nuko ahatari muri vip byari ubuntu baje ari benshi barahuzura kuburyo utarikubona ntaho umenera



Nyuma y’iki gitaramo cyabereye i Rubavu, twabibutsa ko tariki 13 Nyakanga 2019 Iwacu Muzika Festival izakomereza mu karere ka Huye, ikomereze i Ngoma tariki 20 Nyakanga 2019, hanyuma izasorezwe mu mujyi wa Kigali tariki 20 Kanama 2019. Ibi bitaramo uko ari bitanu byateguwe na EAP ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), biterwa inkunga n’uruganda rwa Bralirwa. Ni ibitaramo byateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza #Kwibohora25

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links