ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Inidirimbo y'umuraperi Lily danger afatanyije na Mukadaff na G bruce yasohotse(yumve Hano)

by StreetPresenter WaKiyababa thePromota 27 June. 2019 @rwandatoday 5K Views


27062019214407FB_IMG_15616952067002473.jpg
ADVERTISEMENT


Umuraperi lily danger yasohoye Indirimbo nshya yise akebo nigeramo, ni ndirimbo yafatanyije na mukadaff ndetse na G Bruce,iyi ndirimbo lily danger yasohoye yifuzako yamugeza kurundi rwego na we akamenyekana mu gihugu hose kuko ari Indirimbo nziza kandi ifite ubutumwa bwiza.


Umuraperi Lily danger urimo kubizamo neza binyuze mu ndirimbo nyinshi amaze gukora harimo abarozi,Imirishyo ft fizzo mason ,icyizere ft Puff G ndetse nizindi nka breakdown ft the bless nizindi nyinshi kuri ubu ari gutegura kugeza kubakunzi be indi ndirimbo nshya.

Uyu muraperi ari mu baraperi Nyarwanda batanga icyizere cy'ejo hazaza muri rap Nyarwanda mu gihe cyose  atacika intege agakomeza gukora cyane nkuko yabitangiye,dore ko Indirimbo amaze gukora zakunzwe cyane aho twavuga nk'indirimbo yitwa Imirishyo ndetse n'indi yitwa icyizere bitewe nubutumwa izi ndirimbo zibitseho.

Nyuma y'igihe kitari kinini cyane cyari gishize adakora Indirimbo nshya ,doreko yaherukaga kugaragara mu ndirimbo yitwa breakdown yakoranye n'umuhanzi the bless,kuri ubu akaba agarukanye Indirimbo nshya yise "akebo nigeramo"

Iyi ndirimbo ye akebo nigeramo ni Indirimbo yafatanyije n'abahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda aribo Mukadaf ukora injyana ya Trap akaba akunzwe n'urubyiruko n'umuhanzi G bruce wamamaye mu ndirimbo nka Karyamyenda, Kiss kiss , Marriage nizindi nyinshi.
ADVERTISEMENT

Iyi ndirimbo umuraperi Lily danger nkuko yabidutangarije ngo yayise akebo nigeramo kuberak  icyaba ku muntu uwariwe wese buri umwe wese cyamubaho cyangwa icyo wakwifuriza mugenzi wawe nawe cyakubaho.

Lily danger Yahisemo kuyikorana na Mukadaf ndetse na G Bruce kuberako bose bazi neza muzika Nyarwanda bayimenyereye ,bakaba ari n'abahanzi batamugoye mu mikoranire kugirango bemere gukorana na we iyi ndirimbo.

Ngo imbogamizi Lily danger yaba yarahuye nazo mu Gukora iyi ndirimbo harimo nko kubona amafaranga yishyura sitidiyo, kubera ko sitidiyo z'i kigali zihenda aho indirimbo ya   audio(iri mu buryo bw'amajwi) ubwayo aba Producer baho badatinya kuguca ibihumbi ijana by'amanyarwanda (100.000frws).

Ubutumwa buzaba buri muri iyi ndirimbo,lily danger yavuzeko buzaba ari bwinshi kuko ucyumva izina ry'indirimbo uhita wumva ubutumwa izanye. Arakomeza ati "icyo nabwira abantu ni ukuyishaka ku mbuga nkoranyambaga igihe izaba imaze gusohoka,kuko ari Indirimbo ingeri zose z'abanyarwanda zakumva haba abana,abakuze ndetse na basaza n'abacecuru.

Iyi ndirimbo lily danger akaba yifuzako yamugeza kurundi rwego ku buryo yasiga izina Lily danger mu Gihugu hose barimenye ,na we akaza yitabira ibitaramo bikomeye agakorera agafaranga gatubutse nkabandi bahanze bagafashe.

Iyi ndirimbo lily danger yasohoye,ikaba yasohotse  iri mu buryo bw'amajwi gusa akazayikorera amashusho nyuma.
Tubibutseko iyi ndirimbo yakozwe na producer Trackslayer ukorera muri Touch record i nyamirambo mu mujyi wa kigali
Umuraperi Lily danger wasohoye Indirimbo "akebo nigeramo"

USHAKA KUMVA INDIRIMBO "AKEBO NIGERAMO"Yumve Hano hasi munsi yiyi Advertisement Wibukeko no Gufungura iyo YouTube channel uduhe "Subscribe"yawe.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links