ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Min. Shyaka yatanze icyumweru ngo isoko rya Rubavu ribe ryuzuye neza banakoreramo

by CHIEF EDITOR 26 June. 2019 @rwandatoday 5K Views


2606201915384257aaf618-39da-477c-8fae-bac165e11277.jpg
ADVERTISEMENT



Nyuma y'inkuru yavugaga ko bamwe mu bacururiza mu isoko rya Cross Border Market i Rubavu binubira ko barijyanywemo huti huti ritaruzura, kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka yarisuye asaba ko imirimo itarakorwa yarangizwa abacuruzi bose bakarijyamo.

Minisitiri Shyaka yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko abantu bazabura isoko rihagije hagombye gutangira gutekerezwa uko hakubakwa irindi

Yasabye ubuyobozi bw’Akarere gutangira gutekereza uko hazubakwa irindi soko kuko ngo kuba Rubavu ituranye na DR.Congo kandi umubano uhagaze neza bizatuma ubuhahirane bwiyongera.
ADVERTISEMENT

Prof. Shyaka yari yabanje gusura umupaka w’u Rwanda na DR.Congo abona uko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ruhagaze kuri uriya mupaka.

Ku byerekeye isoko rishya ryubatswe hariya ariko imyanya yose ikaba itarashyirwamo abacuruzi, Prof. Shyaka yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu gukorana n’abaturage ibibura kugira ngo ryuzure neza bigatungana bitarenze icyumweru kimwe..

Ati: “Iri soko ni ryiza kandi ryashyizwemo amafaranga menshi, ariko abarikoreramo bakaba batarageramo bose uko bikwiye. Mukore ibishoboka mu gihe k’icyumweru kimwe bizabe byatunganye abacuruzi barijyemo.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko n’ubwo haba hari uburangare bwabaye mubyatumye rituzura, ikihutirwa ngo ni uko ibitaranozwa byanozwa abacuruzi bakabona uko barijyamo.

Hari abaturage mu minsi yashize kuvuga ko kwimukira muri ririya soko babikoze huti huti babitegetswe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bakavuga ko byakozwe ubuyobozi bwanga ko Umukuru w’Igihugu wari ufite uruzinduko mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba yazabasura agasanga ridakora kandi ‘ryarasaga n’iryuzuye.’

Isoko rya Cross Border Market rya Rubavu rifite imyanya 192 ikorerwamo ubucuruzi butandukanye. Hari abacuruza imboga, imyenda, n’ahandi batangira serivise zitandakanye



Min Shyaka yaganije bamwe mu bacuruzi bamaze gufata imyanya mu isoko

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links