ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Dore ibyo wamenya ku nzozi dukunda kurota ndetse n’ibisobanuro byazo BISOME HANO

by Edouard Nsengiyumva 26 June. 2019 @rwandatoday 41K Views


26062019130456dreams-and-visions-accessing-the-beyond_0-4e035.jpg
ADVERTISEMENT


Inzozi ni kimwe mu bintu biranga ubuzima bwa buri munsi bwa muntu kuko kenshi usanga ari kimwe mu bintu duhuriyeho. Umuntu ashobora kurota inzozi ntamenye neza ibyo yarose cyangwa yakanguka akumva ntari gukurura neza ibyo yarose. Hariho ibyo twita ngo ni ugukapya inzozi bitewe nuko ba nyiri ukuzirota iyo bukeye babona neza neza ibisa n’ibyo barose.
Akenshi dushobora kurota ibintu twiriwemo, ibyo dutekereza, ibyo twifuza ariko igitangaje nuko ushobora kurota ikintu udaheruka ndetse utarimo no gutekereza bwacya ukakibona. Akenshi inzozi ziza zica amarenga kandi ayo marenga agira ibisobanuro.
Ubushakashatsi bwakozwe ku nzozi n’umuhanga
Whiteblock wo mu gihugu cy’ubwongereza bwashyize hanze ubwoko bw’inzozi bugera kuri 14 abantu benshi bakunda kurota ndetse n’ibisobanuro byazo akaba aribwo tugiye kubagezaho.
ADVERTISEMENT

1. Kurota ukora impanuka: Bisobanuye ko hari ikintu kigiye kukubangamira mu bikorwa byawe by’iterambere, aha uwarose izi nzozi agirwa inama ko atagomba gutinya kugenda mu modoka yaba iyawe cyangwa iyo watega, ahubwo ugomba gusuzuma imishinga yawe witonze.
2. Kurota urimo kubyara, kurota inkoko ituraga imishwi : Ibi ntibisobanuye ko ugiye kubyara umwana, ahubwo bisobanuye ko hari ikintu cyiza ushaka gushyira ahagaragara cyangwa ko hari ijambo rikomeye rikuri ku mutima ushaka kuzabwira umuntu kandi bigatanga igisubizo cyiza kuri wowe.
3. Kurota uzengurutswe n’abantu benshi: Niba utewe ubwoba n’ubwo bwinshi bw’abantu umenye ko ushobora kuba ufite imbaraga nke mu mibanire yawe n’abandi cyangwa bikaba bisobanuye ko hari impano wifitemo ariko ukaba utarimo kuyibyaza umusaruro.
Mu gihe ubashije kwihagaraho muri abo bantu bakuzengurutse bisobanuye ko ingano y’ibyishimo utewe no kugera kucyo wari wiyemeje.
4. Kurota uzengurutswe n’inyamaswa:
Inka: uba ugiye guhura n’ibibazo byinshi
Imbeba: uba ugiye guhura n’ibintu bishobora kukwambura imitungo yawe
Inshishi, isazi: Ibintu birimo kuguhiga bishaka kukugirira nabi.
5. Kurota uvuza induru ijwi ntirigende: Bivuze ko umaranye iminsi ikibazo gikomeye ariko watabaza ntihagire ukwitaho.
6. Kurota witura hasi uturutse hejuru, kurota ugwa mu mwobo: Utinya kugira igihombo mu mishanga yawe bishobora kandi kukwereka ko ugiye gustindwa n’ibibazo ugiye guhura nabyo.

7. Kurota wurira igiti cyangwa ingazi(Escarier):
Kuzamuka mu ntera waruriho y’ubuzima.
8. Kurota ugiye gupfa: Iherezo ry’ibikorwa ukaba ugiye kwinjira mu bindi byiza, kurota urupfu si ikintu kibi ahubwo n’ihindagurika ry’imibereho icyari cyikubangamiye kikavaho.
9. Kurota wambaye ubusa: Ni ikimenyetso cyo kwigirira ikizere, ni inzozi zikwereka ko wisanzura mu bantu cyangwa zikaba zakweraka ko uri birihanze ntabanga ugira.
10. Kurota warohamye: Ufite ibibazo imbere yawe bizakugora kubyikuramo.
11. Kurota ukuka amenyo yose: Ni ubwoba bwo kuva ku buyobozi runaka rw’urwego wari ukomeyeho.
12. Kurota amafranga: Ufite ubukire mu mutima wawe ushaka kuzashyira ahagaragara, zigaragagaza kandi uko uteye, ibyo ukunda n’ubushake wifitemo bwo kubishyira ahagaragara.
13. Kurota ubukwe: Izi nzozi kenshi zitera ubwoba kuko ziganisha ahantu habi, ubukwe bushobora gushushanya arupfu.
14. Kurota urya:
Kurota urya ibintu bikomeye cyangwa bishaririye: Uba ugiye guhura n’ibibazo bikomeye
Kurota urya ibintu biryohereye: uba ugiye guhura n’ibintu byinshi.

Rimwe na rimwe umuntu umuntu arota ibintu bidasanzwe

Niba nawe haribyo wifuza gusobanuza twandikire kuri whatsapp nimero 0722903039

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links