ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abagize Daymakers bagiye gukorera igitaramo cy'amateka i Musanze kizaba kirimo udushya twinshi,dore ko gishobora noguha amahirwe abanyempano baho SOMA INKURU HANO

by Edouard Nsengiyumva 23 June. 2019 @rwandatoday 7K Views


23062019092127cdd519065e6db29ecc4dc717a7e88de5.jpg
ADVERTISEMENT


Nyuma y’igitaramo cyiswe Bigomba Guhinduka abanyarwenya bibumbiye mu itsinda rya Daymakers, bakoreye i Kigali, bateguye igice cya kabiri cy’iki gitaramo bagomba gukorera mu karere ka Musanze mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena, abahatuye bahabwa amahirwe yo kugaragaza impano zabo.
ADVERTISEMENT


Iri tsinda rigizwe n’abasore 4, Clapton Kibonge, Japhet, Etienne, na Makanika, muri aba 5 babiri muri bo nibo bamaze kumenyerwa mu gice bise Bigomba guhinduka ndetse kimaze no kubazamurira izina bikomeye,Tubibutse ko muri iki gitaramo muzataramirwa Amag ndetse n'abandi banyarwenya nka Ndimbati,babou na Joshua.
Abagize daymakers bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu gihugu, tariki ya 27 Mata 2019 nibwi bakoze igitaramo cyabo cya mbere cyiswe Bigomba Guhinduka, cyabereye muri Camp Kigali babona abantu benshi ku buryo hari bamwe basubiyeyo batabashije kwinjira kubera ko amatike yari yashize mbere.
Nyuma y’iki gitaramo, gahunda ikurikiyeho ni ugukorera igice cya kabiri cy’iki gitaramo i Musanze muri Centre Pastoral Notre de Fatima, tariki ya 28 Kamena 2019.

Kibonke umwe mu banyarwenya ba Daymakers yavuze ko gahunda bafite ari ukugera i Musanze bagasiga babasusurukije ndetse bakanafasha abafite impano zabo kuzigaragaza mu gitaramo cyabo.
Yagize ati” Twiteguye gususurutsa abazaza mugitaramo cyacu",anabasaba kuzaza bagasangira ibyishimo kuko bazakora igitaramo gitandukanye n'ibindi.
Nyuma yo kuva Musanze gahunda ikurikira ni iyo kuza i Kigali bagahita bategura igice cya kabiri cy’iki gitaramo kizaba kitwa ‘BigombaGuhinduka Comedy Show Edition 2’. Iki gitaramo ngo kizaba ari kinini kisumbuye ku gice cya mbere.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links