ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umuhanzi Rass King Yamaze Gukora Videwo y'indirimbo ye Yitwa Ubwenge (Yirebe Hano)

by StreetPresenter WaKinyababa thePromota 19 June. 2019 @rwandatoday 8K Views


19062019085325Screenshot_20190619-175113~2.png
ADVERTISEMENT


Umuhanzi Rass king nyuma y'igihe kinini abakunzi be bamwumva ariko batamubona mu ndirimbo ze,kuri ubu yamaze kubiyereka ashyira hanze Amasusho y'indirimbo ye Yitwa Ubwenge.

Umuhanzi Rass king ukora injyana ya Kinyatrap,yemekanye mu ndirimbo zitandukanye  nka medecine,nyirabarazana(yakunzwe cyane) ubwenge ndetse na byahindutse.

Mu minsi ishize nibwo twaganiriye nuyu musore tumubaza kubijyanye nikorwa ry'amashusho atandukanye y'indirimbo amaze gukora,tumabaza igihe azakorera amashusho y'indirimbo ye ya mbere mu ndirimbo zose afite,icyo gihe yadutangarije ko vuba aha arigutegura amashusho y'imwe mu ndirimbo ze, gusa iyo ndirimbo ye ntiyayidutangarije.

Kuri ubu rero ku makuru dukesha uyu muhanzi aravuga ko amashusho y'iyo ndirimbo yamaze kugera hanze,iyo ndirimbo yakorewe amashusho nimwe mu ndirimbo ze zakunzwe nabafana be yitwa UBWENGE.

Iyi ndirimbo  Ubwenge nkuko Rass king yabidutangarije yavuzeko, igitekerezo cyo kuyikora no kuyita Ubwenge aho cyavuye yabidusobanuriye mu magabo ye  agira ati "Nkitangira gukora hip-hop abantu benshi banciye intege bitewe nuko umuziki wi'njyana ya hip-hop Wasaga ntutakiri ku isoko, bangiriye inama yo kureka gupfusha ubusa  amafaranga yanjye  kuko nta nyungu nzakuramo nabasubije ko ntareka ikindimo kuko ntaririmba aruko na nyweye ahubwo kuririmba Ari ibintu bindimo ntareka"

Yarakomeze ati "Maze kugenda menyekana sinigeze mpindura imyitwarire yanjye muri society nakomeje kwibera umuntu usabana agatebya nabandi mbese singendere ku izina Rass king benshi barambwiye  ngo siniha agaciro k'izina mfite I said to them(narababwiye ngo) ubwenge bwumwasama bumwereka Yuko atayobye inzira"

Rass king yasobanuye iri jambo "ngo ubwenge bw'umwasama bumwerekako atayobye inzira" mu magambo ye agira ati "Nyine akenshi usanga abavuga iby'ubuswa aribo bifata nk'abahanga 
Nyamara abavuga ibizima bagafatwa nk'abaswa niyo si turimo! For example(urugero) uzakurikire interview za Pfla akenshi bamufata nk'umuswa cyangwa umunyamatiku gusa bamuziza ko avuga iby'ukuri"

Iyi video kuyikora no kuyitunganya byamutwaye amafaranga agera ku bihumbi ijana na mirongo itanu (150000frws) hatarimo ubufasha bw'abayikoze.
ADVERTISEMENT

Uyu muhanzi amafaranga akoresha mu muziki we yatubwiye ko ari amafaranga yishakira ku giti cye , ahandi yaba ayakura ni kuri bursary(amafaranga ahabwa abanyenshuri biga muri kaminuza) iyo yayibonye akuraho macye akayashyora mu muziki ,ahandi hanyuma ayakura ni mu bitaramo yitabira.

Mu gukora iyi ndirimbo imbogamizi avuga ko yahuye nazo, harimo yuko atabonye location(aho gukorera) yifuzaga ,ikindi ikorwa ryayo ryamutwaye amafaranga atateganyaga.

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo Ubwenge, Rass king yabusobanuye mu magambo ye Agira ati "Iyi video ni igicumbi cy'impanuro ugatangira umukarago wa mbere kugera kuwa nyuma bigizwe n'impanuro, usibye nibyo kuba ari kinyatrap ifite story zo muri gakondo ya kinyarwanda,rero kwiyoroshya kabone nubwo waba uzwi nka Bill Gate nicyo cyifuzo cg ubutumwa mfite Nifuzako abazumva iyi ndirimbo bagomba kwitaho"

Umuraperi Rass King nyuma yiyi ndirimbo akoreye amashusho,kuri we imishinga irakomeje dore ko ubu yamaze kubona lebel izajya imufasha buri kimwe cyose ku muziki we.

Iyi lebel Rass king hashize icyumweru asinyanye nayo amasezerano y'ubufatanye,ikaba ari lebel y'uwitwa Patrick ukorera Kimisagara mu mujyi wa Kigali.

Iyi ndirimbo Ubwenge tubibutseko yakozwe na Producer Tyra ukorera muri supreme music mu buryo bw'amajwi mu gihe mu buryo bw'amashusho yakozwe na Starboy wo muri Dynamic Sitidiyo.

Rass king twasoje ikiganiro asaba abakunzi be cyane aba Kinyatrap muri rusange kumushigikira bagasaba iyi ndirimbo ku maradiyo atandukanye kuko yamaze kuyihageza,ikindi bakajya basura Channel ye ya YouTube yitwa Rass king , noneho nyuma yo kumva indirimbo ze  bakamubwira icyo agomba gukosora nicyo akomeza mu ndirimbo ze.

Rass king ngo akaba ari gutegurira abakunzi be ibintu byinshi harimo nko kubagezaho indirimbo nyinshi zigomba kuzazana N'amashusho yazo mu kwezi Gutaha.
Ushaka kuvugana cywngwa kugira icyo usaba Rass king mwandikire ku mbuga nkoranyambaga ze ,aho kuri Facebook, Instagram na YouTube akoresha amazina ya "Rass King".

Ntugende utarebye amashusho y'indirimbo Ubwenge by Rass king,Yirebe Hano Hasi mu nsi yiyi advertisement.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links