ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gakenke:Abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge biyemeje kwigisha Ndi Umunyarwanda bahereye ku rubyiruko SOMA INKURU HANO

by Edouard Nsengiyumva 18 June. 2019 @rwandatoday 4K Views


18062019100447cover oggh.jpg
ADVERTISEMENT


Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 18/06/2019 mu karere ka Gakenke habereye inama y’ihuriro ry’ubumwen’ubwiyunge,iyo nama yahuje abagize iryo huriro nk’uko bigenwa n’amabwiriza agenga imikorere n’inshingano by’ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’Akarere,Iyi nama yatangiye abayitabiriye bibutswa amabwiriza agenga iri huriro ndetse banasabwagukomeza  gufata ingamba zo gukomeza kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias mu ijambo rye yashimiye abitabiriye iyi nama  anashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwateguye ishyirwaho ry’uru rubuga aho abahoze ari abayobozi n’abakiri kubuyobozi bungurana ibitekerezo bigamije kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.Ati«Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ni uburyo bufasha abahoze ari abayobozi kongera kwinjira mu rubuga bityo gagakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu».
ADVERTISEMENT


Abitabiriye iyi nama bishimiye icyegeranyo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Gakenke,baniyemeza gukomeza kurangwa n’ubufatanye mukwimakaza ubumwe n’ubiyunge hashyirwa imbaraga muri gahunda ya ndi Umunyarwanda no kurushaho kwimakaza umuco w’amahoro mu batuye Akarere.

Uyu ni Pasteur Habamenshi Cyprien ushinzwe amadini n’amatorero mu Karere ka Gakenke aho yatangarije abari bitabiriye iyo nama ko hakwiye kubaho gukomeza kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda kuko aribo mizero y’u Rwanda,ibi kandi bigakomereza no gushyira imbaraga muri Clubs z’ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri ndetse no gutegura imfashanyigisho zihagije.

Komiseri muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Bwana Muhire Louis Antoine wari witabiriye iyi nama yashimiye abitabiriye iy nama anabizeza ko n’ikindi gihe cyose bazamukenera azitabira haba ari mubiganiro by’urubyiruko cyangwa n’ibindi bazaba bateguye,Uyu muyobozi akaba yanabasabye kunoza neza uburyo batangamo raporo kuko usanga hari aho bakora ibikorwa byiza ariko bikabura raporo,

Kukijyanye n’imanza za gacaca zitararangizwa uyu muyobozi yatangaje ko ubu nk’Akarere bagakwiye kwiha umuyoboro w’uko uyu mwaka ariwo mwaka wa nyuma wo kuba harangijwe izo manza za Gacaca zitari zasomwa dore ko hasigaye imanza 9 zibarizwa mu mirenge ine ariyo Kivuruga,Gakenke,Mataba na Muhondo.
Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge ryaje nk’imwe mu nzira yo kugeza abanyarwanda ku mahoro n’umutekano nk’uko bigaragara mu irangashingirory’itegekonshinga u Rwanda rugenderaho,mu gika cya kane ‘’Tuzirikane ko amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda aribyo nkingi y’iterambere’’rikaba ryaratangijwe mu mwaka wa 2017.



Hatanzwe ibihembo ku mirenge yitwaye neza

Ibyishimo byari byinshi ku mirenge yatwaye ibikombe

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links