ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Rubavu: Bashyize Hanze indirimbo nshya y'amashusho yabatwaye amafaranga 800000frws(Reba Iyo videwo Hano)

by streetPresenter wakinyababa thePromota 17 June. 2019 @rwandatoday 8K Views


17062019133838IMG-20190617-WA0062.jpg
ADVERTISEMENT


Itsinda Hero guys bakorera mu Karere ka Rubavu basohoye indirimbo Nshya yitwa I swear, indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo ahenze cyane kuko yabatwaye asaga ibihumbi 800000frws kugirango yose irangire ibashye kugera hanze nkuko babiduhamirije.

Hero guys ubundi iritsinda  ryatangiye muzika waryo mu 2009, ariko iritsinda ntiryagize amahirwe yo guhita rizamuka vuba ngo rimenyekane mu matwi y'abanyarwanda hiryo no hino mu Gihugu.
Hero guys ubusanzwe ni itsinda rigizwe nabasore batatu aribo Hussein uzwi no Trip M , Swaibu(Alis) na Yahaya (NYB).         

Hero guys ntago  batangiye  bitwa Hero guys nkuko ubu bitwa ,ahubwo batangiye umuziki bitwa GCMC. Batangiye  bakorera kwa Producer  Yang p i rubavu nyuma baza guhura  na nyakwigendera Director Alain Akimana. 
Bamaze guhura nuyu Alain niwe waje kubaha igitekerezo cyuko bakorana na we nuko bahita bashinga itsinda ariryo He.

Uyu Alain bakoranye indirimbo  bayita TUBIREKE Ntibahagarikiye Aho  mu gukorana na Alain  ahubwo barakomezanyije Gusa alain we yibandaga Mukubakorera Amashusho.

Nyuma  yo Gukora indirimbo TUBIREKE baje gukora nizindi ndirimbo zirimo iyo bise  NZASEKA(2016) bakorana nindi yitwa IBYISI(2014),gusa baje Guhindura sitidiyo bava kwa Young P bajya gukorana nundi Producer witwa  Kenny pro .

Aha kwa Producer  Kenny bahakoreye indirimbo mu buryo bw'amajwi  yitwa wowe(2018) amashusho yayo yo akorwa na Director Abuba musaz, Nyuma  y'igihe gito Barongeye bahita Bakora  indi ndirimbo.Iyi yindi ndirimbo yo mu buryo bw'amajwi yatunganyijwe na Producer  Mishu.

Ntibahagarikiye aha kuko bakomeje gukorana ingufu nyinshi, None kuri ubu Bashize hanze Indi ndirimbo nshya yitwa I swear  yasohokanye namashusho yayo.
ADVERTISEMENT

Igitekerezo cyo Gukora iyi ndirimbo I swear ngo bari  bicaye muri sitidiyo bisanzwe nuko swaibu azana igitekerezo cyogukora indirimbo  bahita bayikora bayandikiraho.
Iyi video nkuko babidutangarije ngo kugirango bayikore neza irangire yabatwaye ibihumbi magana inani (800000frws).Nyuma yo kumvako iyi ndirimbo yabahenze Twifuje kumenya Aho bakura amafaranga bakoresha mu muziki wabo.

Hero guyz basubiza cyino kibazo badusubije Muri Aya magambo "Amafaranga mu muziki dukoresha twe nka HERO GUYS ubwacu nukwitanga kuko dufitiye urukundo abanyarwanda  bivuzengo amafaranga tuyishakamo kuko tutagifite manager udutera inkunga nkuko byahoze, kereka tubonye Indi management, ku mafaranga twaba  twarakoresheje iyi video i swear twayikoresheje 800000frs  turebye bimwe na bimwe  ahanini   twayikoreye ahantu hamwe"

Hero guys nkabahanzi bafite Umwihariko wo kuba batandukanye n'abandi bahanzi kuko bo harimo uririmba  Injyana ya HipHop abandi  bakaririmba Afro Africa ,ngo gukora nk'itsinda byabafashije Gukora indirimbo nziza Kuberako  Mbere Yuko Bakora indirimbo babanza kuyigaho neza bakayijyaho inama Mbere Yuko isohoka,ikindi nuko byatumye bagira Abakunzi benshi batandukanye Aho usanga buri umwe afite abakunda kugiti cye ndetse bakanakunda n'itsinda muri rusange.

Tubabajije uko babona iterambere ry'umuziki mu Karere ka Rubavu cyane ku bahanzi Bakora nk'itsinda,batubwiyeko 
Rubavu umuziki waho bitandukanye na Mbere ubu umeze neza kuko mbere umuhanzi yabaga yashaka umu Producer ukora audio nziza  cyangwa umu director ukora amashusho meza y'indirimbo ukamubura none ubu barahari bose,ikindi abaturage baho bakunda umuziki iyo uteguye neza igitaramo baracyitabira ukunguka  ibi buri  muhanzi wese uhakorera  yabiguhamiriza.

Rwandatoday twababajije Hero guys kubijyanye n'imbogamizi baba bagihura nazo mu muziki wabo, badusubiza iki kibazo Muri Aya magambo "Yego imbogamizi mu muziki ntizabura kuko ahanini umuziki uragoye cyane kuko ucyenera byinshi kugirango ukomeze uwukore,rero imbogamizi ni ukubura abadufasha nka manager hamwe no kubura ubushobozi bwo kujya mu itangazamakuru ,urebye Aho niho imbogamizi zacu  zishingiye"
Kucyijyanye no kutagira manager aha badutangarije barimo kumushaka mu Munsi ya vuba nibamubona bizabitangariza Abakunzi babo.

Tubibutsako iri tsinda rimaze Gukora indirimbo esheshatu harimo iz'amajwi eshatu niz'amashusho eshatu harimo niyi Nshya bakoze vuba yitwa I swear,Gusa Iyo baherukaga Gukora yitwa ayi ayi.

Iyi ndirimbo I swear yakozweho naba Producers babiri aribo Young P na First Boy mu buryo bw'amajwi mugihe amashusho yayo yakozwe na Spark G.
Ubu ngo icyo bagiye gukurikizaho Nyuma yiyi ndirimbo,ni  ugutegura Indi ndirimbo bazakorera kwa knox ,ikindi ni  ibitaramo byaburi gihe.

KANDA HASI YIYI ADVERTISEMENT NUKO UREBE VIDEO Y'INDIRIMBO I SWEAR BY HERO GUYS.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links