ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umuhanzi Polycarpe asanga gutanga ubutumwa binyuze mu bihangano aribwo bwakirwa n’abantu benshi kandi bakabuzirikana SOMA INKURU HANO

by Edouard Nsengiyumva 17 June. 2019 @rwandatoday 7K Views


17062019081857s16.jpg
ADVERTISEMENT


Kuwa gatanu taliki ya 14/07/2019 umuhanzi polycarpe yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Gakenke mu murenge wa Muyongwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru gihereye mu mudugudu wa Sanzare, ni gitaramo cyari gifite intego igira yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo no gusobanukirwa amategeko binyuze mu bihangano’’.

Ni igitaramo cyari cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye nka Samusure na Nsengayire Jean Pierre uzwi ku izina rya Jazzy,hari hateganyijwe ko Kanyombya nawe araza muri icyo gitaramo aza kugira imbogamizi zatumye atitabira.
ADVERTISEMENT


Muri icyo gitaramo umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke Uwimana Catherine yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abaraho ko amakimbirane ikintu cyambere kiyatera ari ukutumvikana ku mutungo aho umugabo aba yumva ko ibintu byose aribye umugore ntagaciro abifiteho bityo akaba ashobora kugurisha ibiri murugo atagiye inama n’umugore bityo amakimbirane agahera ahongaho.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu miryango yari yaje muri icyo gitaramo bagaragaje uko mbere bakiri mu makimbirane nta terambere batekerezaga ahubwo buri wese yabonaga amafaranga agahita ayakoresha ibyo ashaka kandi bitubaka,Uyu ni mudamu ati’’Umugabo yageraga mu rugo ntakunsuhuza ahubwo akantuka ugasanga amagambo ye yose ni ibigoryi n’ibicucu ubundi njye n’abana tukihindira munsi y’igitanda kugira ngo ataduhitana.


Umuhanzi Polycarpe mu ijambo rye akaba yaratangiye ashimira abaturage bo mu murenge wa Muyongwe kubw’ubwitabire bagaragaje anabasaba kurwanya ibyaha buri wese aba ijisho rya mugenzi we.Uyu muhanzi mubyifuzo bye yumva ibitaramo nk’ibi byashyirwamo imbaraga kuko iyo biteguwe neza bitangirwamo ubutumwa bugakurikirwa n’umubare munini w’abantu.

Umurenge wa Muyongwe uherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Gakenke
ANDI MAFOTO YARANZE ICYO GITARAMO


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links