ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Isesenguramakuru:Niki kihishe inyuma y'ingendo Perezida wa DR Congo Felix Tshisekedi arimo kugirira mu bihugu baturanye?SOMA INKURU HANO

by Edouard Nsengiyumva 15 June. 2019 @rwandatoday 89K Views


1506201919502964233270_623787618118467_9184152835049127936_n.jpg
ADVERTISEMENT


Muri iyi minsi Politike itameze neza muri East Africa kandi DR.Congo ikaba yarasabye kwinjira muri uyu muryango Perezida wa Congo Felix Tshisekedi arimo gusura bagenzi be baba Perezida b’ibihugu bigize uwo muryango.
Abantu baribaza kuki arimo gusura ibyo bihugu kandi akazasoreza kuri Museveni wa Uganda?yabanje gusura u Rwanda ubu avuye muri Tanzania kwa Magufuli akomereza I Bujumbura mu gihugu cy’uBurundi kwa Nkurunziza ,Biravugwa ko hazakurikiraho Uhuru Kenyatta wa Kenya nyuma asoreze kuri Museveni wa Uganda.
N’ubwo ashaka kwinjira mu muryango wa East Africa ufite ibibazo bikomeye hari izindi mpamvu zidashaka gushyirwa ahagaragara kuko mu gihugu cye ayoboye ibihugu byose bigihanze amaso kandi arebye nabi byamuhitana.
Ni ukuvuga ngo muri DR.Congo hariyo FDRL ndetse na RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa mu gihe nanone hariyo Red Tabara inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza kandi zifite imbaraga hataramenyekana aho zikura imbaraga nanone hakabayo ADF irwanya ubutetesi bwa Perezida Museveni ,igihugu kitagirayo inyeshymaba ni Kenya ariko na Tanzania ikaba idafitanye ikibazo cyane na Congo.
ADVERTISEMENT

Gahunda ihari ni uko bimwe muri ibyo bihugu bishaka kujya muri Congo kurwanya iyo mitwe yitwaje intwaro ariko bikaba bivugwa ko Felix Tshisekedi arimo kureba niba koko ibi bihugu imigambi yabyo ari ukurwanya imitwe yitwaje intwaro gusa cyangwa hari indi migambi ibihugu bifite cyangwa bishobora kugerayo bikarwanirayo ubwabyo?.
Bishobora kuba nkuko byigeze kuba mbere ubwo u Rwanda na Uganda byarwaniye muri Congo bikarangiye biteje kutumvikana hagati y’ibihugu byombi icyo gihe guhera mu 1999 kugeza muri 2000 muri Congo hariyo intambara.
Felix Tshisekedi yakirwa i Burundi
Yari intambara yari ikomeye yahitanye Perezida wa Zaire Laurent Desire Babila ubu yahindutse DR.Congo asimburwa n’umuhungu we Jpseph Kabila ubu wavuye ku butegetsi neza ariko mu mayeri akomeye kuko ubu icyo gihugu gisa nikiyobowe n’abaperezida babiri.
Muri Congo umuriro ushobora kwaka kubera ibihugu nka Uganda n’uRwanda ubu bafitanye ibibazo bya politike bikomeye ku buryo Abanyarwanda batemerewe kujya muri Uganda aho u Rwanda rushinja iki gihugu kwica urubozo abanyarwanda no kubafunga nta mpamvu abandi bakaburirwa irengero nkuko Perezida Kagame ubwe yabyivuye mu mwiherero w’abaybozi uherutse kubera I Gabiro n’ibindi byinshi birimo ko icyo gihugu gikorana n’abanzi b’igihugu bashaka guhungabanya umutekano w’uRwanda nka RNC na FDLR.
Uganda ibi irabihakana ikavuga ko abo ifata baba ari ba maneko cyangwa intasi z’uRwanda bityo ugasanga buri gihugu gifite ibyo kivuga ariko ababihomberamo n’abaturage kubera ubuhahirane bwahagaze.
Nyuma y’ibyo bibazo u Rwanda ruherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye na DR.Congo na Angola yo gufatanya kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo ariko Uganda nayo ikavuga ko ishaka kujya muri Congo kurwanya ADF ,bityo abantu bakaba bibaza ko u Rwanda na Uganda bifitanye ikibazo nibahurira muri Congo bizagenda bite?.
Uretse Uganda n’u Rwanda nanone u Rwanda rufitanye ikibazo n’u Burundi kandi u Burundi nabwo buzaba bwagiye kurwanya inyeshyamba za Red Tabara byo bizagenda gute?.
Amakuru akaba avuga ko Felix Tshisekedi yamaze kumenya icyo kibazo akaba arimo kuganira n’abagenzi be mu rwego rwo gukumira ibishobora kuvuka ibi bihugu byose byongeye bigahurira muri Congo bishobora guteza ibibazo by’intambara.

N’ubwo ingingo ya Congo yo kwinjira muri East Africa ari nziza cyane ishimishije kubera Congo ari igihugu kinini abantu bakorera ubucuruzi ndetse n’ubuhahirane bukaguka.
Amakuru akaba avuga ko Felix Tshisekedi afite abantu yumvira cyane barimo na Perezida Museveni ariyo mpamvu ashaka kubanza kumva ibitekerezo bihari n’imigambi buri gihugu gifite hanyuma akazabiganiraho na Perezida Museveni ufite uruhari runini muri Politike ya East Africa kandi bivugwa ko Museveni yagize uruhare runini mukumushyira kubutegetsi.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links