ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Musanze: Abanyeshuri basuye abarwayi barwariye mubitaro bikuru bya Ruhengeri - Amafoto

by DUSHIME ELIE 15 June. 2019 @rwandatoday 8K Views


15062019122812IMG-20190615-WA0034.jpg
ADVERTISEMENT



Kuri uyu munsi tariki ya 15 Kamena 2019 mu karere ka Musanze hakozwe igikorwa cy'itabiriwe n'abanyeshuri ndetse n'abayobozi babo biga muri aka karere ndetse n'uhagarariye urubyiruko mu karere ka musanze na bamwe mubayobozi babaherekeje cyo Gusura abarwayi barwariye mubitaro bikuru bya Ruhengeri



Abrwaza babarwayi basuwe barwariye mubitaro bikuru bya Ruhengeri bishimiye bidasanzwe iki gikorwa cy'indashyikirwa aba banyeshuri batekereje cyo kwishyira hamwe ngo baze Gusura aba barwayi barwariye mubitaro bikuru bya Ruhengeri.

Rwandatoday.rw twegereye umunyeshuri uhagarariye abandi muri media club zibigo byose byishyize hamwe bagahuza imbaraga ariwe Habimana pascal adutangariza ko gushyira hamwe ariryo banga ryambere ryo kujyera kuri byinshi.
ADVERTISEMENT

Yagize ati:"Abishyize hamwe ntakibananira kandi ko gushyira hamwe ariryo banga ryambere ryo kujyera kuri byinshi asoza abwira abitabiriye iki gikorwa ko bakwiriye kwerera bajyenzi babo imbuto nziza ndetse ababwira ko abatumye kuri bajyenzi babo kubabwira ibyo bakoze ndetse bakabigisha no kugira ubutwari muribo kuko gufasha bitanga umugisha kuruta guhabwa"

Sibyo gusa twegereye n'umuyobozi waje uhagarariye ikigo cya Mutagatifu st Vincent Muhoza ariwe Ineza pascaline adutangariza ko gufasha ari umuco mwiza.




Yagize ati:" Banyeshuri mwese mbasabye ko mwakomeza gushyira hamwe mukubaka u Rwanda Rwiza ndetse mukaba imbuto nziza muri bajyenzi banyu ndetse no hanze mukazaba intanga rugero.

Rwandatoday.rw twegereye undimunyeshuri waje uhagarariye ikigo cya ITB /Ruhengeri Pastor celestin yakomoje kubyo bajyenzi be bavuze avuga ko kubaha Imana ariryo tangiriro ryo kumenya ubwenge ababwira ko biteguye kubashyigikira mubikorwa byiza bategura. 



Umuyobozi waje ahagarariye urubyiruko mu karere ka Musanze bwana Mutabazi Moses yasobanuye ko urubyiruko bifuza arurumenya aho rwavuye naho rugana arushishikariza kuba intanga rujyero muri byose birinda ibishuko, ibiyobyabwenge ndetse n'izindi ngeso mbi zibagusha mu byaha ahubwo bakaba aba mbere mukuzamura umuco ndetse n'ubupfura muri bajyenzi babo kandi ababwira ko kuruhande rw'Akarere ko biteguye kubafasha mubikorwa byiza bafite bateganya.


Umuyobozi waje ahagarariye urubyiruko mu karere ka Musanze bwana Mutabazi Moses wambaye ipantalo yikoboyi ku ifoto


kuruhande rw'abarwayi barwariye mubitaro bikuru bya Ruhengeri ndetse n'abarwaza bishimiye cyane iki gikorwa cyateguwe n'abanyeshuri kubera ko
babonye basuwe basuwe n'abanyeshuri batari bazi ko bakora iki gikorwa bibongerera ikizere cyo kubaho ngo kuko bo babibona nk'impano Imana iba iboherereje kandi ngo barasabira buri umwe wese ugira umutima wa kimuntu agatekereza ko nubwo yishimye harimo n'abababaye bityo akabatekerezaho.






ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links