ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gakenke:Umukozi w'umuryango Hope and Homes Children yatangaje ko hakwiye kubaho ubufatanye mu gushyira abana mu miryango

by Edouard Nsengiyumva 15 June. 2019 @rwandatoday 5K Views


15062019100420xdea.jpg
ADVERTISEMENT


Kuwa gatanu taliki ya 14/07/2019 Ihuriro ryabafatanyabikorwa bashinzwe kurinda no kurengera umwana kubufatanye nAkarere ka Gakenke bagiranye inama nabakozi batandukanye bakorera muri ako Karere mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo bibangamira abana nuburyo bishobora gukemuka.

Uwimana Catherine Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza yAbaturage mu Karere ka Gakenke afungura iyo nama yasabye abayitabiriye gufatanya guca burundu imirimo mibi ikoreshwa abana,kuko abana ari icyizere cy u Rwanda kandi ko bitashoboka badahawe uburere bubakwiye kuko hari abata ishuri bakajya gukoreshwa mu ngo,kuzerera..bigatuma uburenganzira bwabo bwibanze butubahirizwa.
ADVERTISEMENT


Madamu Nshakira Keren, Umukozi w'umuryango Hope and homes Children mu Rwanda (HHC), avuga ko ubufatanye na Leta bwinzego zitandukanye ari ngombwa kugirango  gahunda yo kurerera abana mu muryango ishobore gushyirwa mu bikorwa neza.
Agira ati kuzuzanya  kw'inzego biba bikenewe uhereye kuri ubwo bufatanye na Leta ni ngombwa mbere yo gushyira abana mu miryango kuko HHC ibanza mu gutegura abana bakiri mu kigo, ababyeyi, abaturanyi, abakorerabushake ninshuti z'umuryango kugira ngo habeho gufatanya mu kumenyereza umwana ugeze mu muryango no kumukurikirana mu buzima bwa buri munsi.  Ubu bufatanye bwubakirwa cyane cyane hamwe nabayobozi nabakozi ba buri kigo cyimfubyi kuko usanga aribo bafite amakuru ya buri mwana, nibo babatinyura kandi ni nabo babashishikariza gukorana neza nimpuguke muri iyi gahunda. 

Ku byerekeranye nubufatanye na ba malayika Murinzi, Madamu Nshakira Keren, ati, Ba Malayika Mulinzi bamaze kwakira abana 1505 mu miryango yabo,Dukorana nabo kenshi kuko bakira abana bavuye mu bigo byimfubyi batashoboye guhuzwa nimiryango yabo bwite. Nibo bafasha muri gahunda yo gukumira ko umwana yajyanwa mu kigo mu gihe yatereranwe kandi umuryango we bwite utaraboneka.Mbere yo kwakira abana tubanza gusengura ko bashobora kubarera ndetse tukanabahugura.

 Uyu muryango ukorana bya hafi ninzego zibanze binyuze mwihuriro rishinzwe kurengera uburenganzira bwumwana. Iryo huriro riba ririmo uhagarariye inzego zibanze, uhagarariye Polisi yigihugu   muri ako gace, uhagarariye abihaye Imana, uhagariye abarezi, uhagariye inzego zubuvuzi nabandi bafite aho bahurira no kurengera umwana kandi bagakorana nabo ahanini ibijyanye no guharanira uburenganzira bwumwana no kumurinda ihohoterwa.

Abitabiriye iyi nama kandi bakanguriwe gukomeza ubugenzuzi nubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ihohoterwa ryabana mu nzego zose no mu miryango kugira ngo bicike.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links