ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abapolisi bakuru 30 bo mu bihugu 9 by'afurika basoje amahugurwa

by NIYONSENGA DIEUDONNE 14 June. 2019 @rwandatoday 5K Views


14062019021505IMG-20190614-WA0002.jpg
ADVERTISEMENT



Abapolisi bakuru 30 barimo 13 bo mu Rwanda n'abandi 17 baturutse mu bihugu bitandukanye byo kuri uyu mugabane w'Afurika birimo Afurika yo hagati,Sudan y'amajyaruguru,Sudan,Nigeria, Liberia,Somalia,Kenya basoje amahugurwa yo mu rwego rwo hejuru agamije gusangira ubumenyi n'imikoranire kubera ngo bahangane n'ibibazo by'umutekano muke byakomeje kuyogoza bimwe mu bihigu by'afurika.




Grace Iyange ni umwe mu abapolisi bakuru b'igihugu cyayogojwe n'imitwe y'iterabwoba n'indi igendera ku matwara akaze ya kisilamu Nigeria avuga ko yasanze u Rwanda ari igihugu cy'intangarugero muri Afurika ndetse no ku isi hose.
ADVERTISEMENT

Yagize ati"aya mahugurwa twayungukiyemo byinshi bitandukanye ariko nasanze u Rwanda rurihejuru cyane mu bikorwa by'amahoro,umutekano n'ubutabera, naho mu gihugu cyacu cya Nigeriya turacyari hasi kubera imitwe y'iterabwoba yakubye akabero ku butaka byacu".Umuyobizi wa Police y'u Rwanda IGP Dan Munyuza avuga ko aya mahugurwa agamije kunoza imikoranire no gusangira amakuru kugira ngo hakumirwe ibyaha ndenga mipaka.


Umuyobizi wa Police y'u Rwanda IGP Dan Munyuza


Yagize ati" muri iki gihe abakora ibyaha basigaye babikora bagahungira mu bindi bihugu ariko amahugurwa nkaya azafasha guhangana nabo,kuko umunyeshuri wo mu gihugu cyakorewemo icyaha azajya ahamagara umwe muri aba biganye uri mu gihugu umunyahacyaha yahugiyemo maze bakorane nicyo cyari kigamijwe muri aya mahugurwa".

Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya 7 abayitabiriye bari bamaze igihe cy'amezi 12  mu ishuri rikuru rya Police y'u Rwanda riherereye mu mujyi wa Musanze intara y'amajyaruguru bahabwa masomo atandukanye harimo Iperereza,amategego yo gufata no gutwara ipfungwa,imyitozo ngororamubiri,imiyoborere ndetse banize uburyo bahangana n'ibibazo bya politiki bibangamira amahoro, umutekano n'ubutabera kuri rubanda abaturage bagerwaho n'ingaruka mbi zibyo bibazo aha hifashishyijwe urugero rw'igihugu cya Sudan y'amajyepfo yazahajwe n'ibibazo bya Politiki.

Asoza aya mahugurwa yasojwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 13 Kamena 2019 Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko adashidikanya ko ayamahugurwa yahawe aba ba ofisiye ari ingirakamaro mu kurinda abaturage n'ubusugire bw'igihugu.


Minisitiri w'ubutegetsi bwana Shyaka Anastase



ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links