ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

U Rwanda rwifuza ko ibihugu byose by'Afurika bigira umutekano ariko hari ibyigize ntibindeba - Me Uwizeyimana Evode

by NIYONSENGA DIEUDONNE 13 June. 2019 @rwandatoday 5K Views


13062019054340IMG-20190613-WA0045.jpg
ADVERTISEMENT



Mu ibiganiro by'umunsi umwe bigamije amahoro,umutekano n'ubutabera ku mugabane w'afurika n'akarere muri rusange,byabereye mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda riherereye mu karere ka Musanze (NPC) kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena 2019 umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n'andi mategeko Me Uwizeyimana Evode yavuze ko hari ibihugu byo mu karere u Rwanda byatumiwe muri ibi biganiro bikanga kwitabira ariko ntibizabuza u Rwanda gukora ibiganiro nkibi.

Yagize ati"nkoreshe ubukwe nkagutumira ntuze ntibyambuza gukora ubukwe, kuba ibi bihugu bititabiriye ibi biganiro bifite impamvu zabo bwite ariko nk'u Rwanda dukomeza kubitegura kuko dukeneye ko inzego z'umutekano zigira ubumenyi n'imbaraga mu kubungabunga umutekano w'abaturage kandi u Rwanda umutekano dufite tuwusangiza ibindi bihugu".

Ibi biganiro bibaye ku nshuro ya Gatandatu Me Uwizeyimana Evode avuga ko kwiga ari uguhozaho kubera uko bwije ni uko bukeye abakora ibyaha biga ubundi buryo bwo gukora ibyaha.
ADVERTISEMENT

Yagize ati" uko dukora ibiganiro nkibi ni nako n'abanyabyaha babikora niyo mpamvu natwe tugomba kwiga no gukora ibiganiro nkibi biduhuza n'ibindi bihugu tukareba uko twafatanya mu kwicungira umutekano.

Mu kiganiro n'abanyamakuru  Me Uwizeyimana Evode yavuze ko hakenewe ubufatanye bw'ibihugu byose by'afurika n'izindi nzego kugira ngo afurika igire amahoro, umutekano n'ubutabera.

Ibi biganiro byitabiriwe n'ibihugu icyenda byo ku mugabane w'afurika aribyo Central Africa, Kenya, Liberia,Namibia,Nigeria, Somalia,South Sudan,Sudan n'u Rwanda rwabiteguye.






Igihugu cya Uganda, Burundi,Tanzania na Congo nka bimwe mu  bihugu biherereye mu karere u Rwanda ruhereryemo byaratumiwe ntibyitabira ku mpamvu zitigeje zitangazwa.


Umunyamabanga wa leta   ushinzwe itegekonshinga nandi mategeko Bwana Uwizeyimana Evode.


Aho ibi biganiro byabereye

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links