ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Karenge: Igihingwa cya Kawa cyazamuye iterambere ry'abaturage

by NIYONSENGA DIEUDONNE 13 June. 2019 @rwandatoday 3K Views


13062019014151IMG-20190613-WA0004.jpg
ADVERTISEMENT



Abahinzi b'igihigwa cya Kawa bo mu murenge wa  Karenge akarere ka Rwamagana bavuga ko bamaze kugera ku iterambere rishimishije babikesha igihigwa cya kawa.


Icyayi gitunganyirizwa mu Rwanda 


Ntawumenyumunsi Speraton ni umwe mu bahinzi ba kawa bo mu murenge wa Karenge avuga ko umwaka ushize yasaruye  toni 26 za kawa akemeza ko ikawa imaze ku mugeza ku iterambere rishimishije.





Yagize ati"ikawa ya hano ikarenge iduteza imbere mu buryo bushimishije, tukurikiye ko ikawa yaho yera cyane iyo imihindagurikire y'ikirere yagenze neza kuko nanjye mu mwaka washize nejeje toni zisaga 26".

Uretse uyu muhinzi uvuga ibigwi bya kawa hari n'abandi baturage bakora akazi ko gusasira no kwita ku biti bya kawa bemeza ko bageze ku iterambere bifuza kubera kawa.
ADVERTISEMENT

Uwamahoro Marie Chantal ni umwe mu bo twasanze  mu murima wa kawa  arimo gusigasira no kubagarira iki gihigwa avuga ko cyamufashije kugera kubikorwa by'iterambere.



Yagize ati"Nahawe akazi ko gusasira no kubagarira kawa kugira ngo ikawa imere neza,ni ibikorwa nkora buri munsi kandi byamfashije kugera ku iterambere kubera ko nkuramo amafaranga yo kwishyura amashuri y'abana bacu na Mituel ikindi kandi nubatsemo inzu imeze neza".

Ni ubwo aba baturage bavuga ibi Habiyambere Maurice ni umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'umushinga Price ukorera mu kigo gishinzwe kibungabunga  umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku bihinzi(NAEB) avuga ko umubare w'abaturage banywa kawa mu Rwanda ukiri hasi yagize ariko ngo NAEB izakomeza gukora ubukangurambaga ku baturage.



Yagize ati''ikigero cyo kunywa kawa mu Rwanda kiracyari gitoya kuko kiri kuri 3% niyo mpamvu twaje muri ubu bukangurambaga kugira   ngo tubwire abaturage akamaro ko kunywa kawa kandi kuri buri ruganda rwa kawa tugiye kureba uburyo hashyirwaho gahunda yorohereza abaturage kubona kawa itunganyije".

Imibare dukesha ikigo cy'igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry'umusaruro ukomoka ku buhinzi igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2018 mu Rwanda rwabonye umusaruro usagaho gato Toni 21,548 muri uwo mwaka kandi U Rwanda rwacuruje toni zisaga 21,313 ku isoko mpuzamahanga zinjije miliyoni 69,636,857 z'amadorari, Kugeza ubu hirya no hino mu Rwanda  hagaragara inganda za kawa zikabakaba 300,010 zigemurirwa n'abahinzi 355,000 by'umwihariko mu karere ka Rwamagana harabarirwa inganda 3 zikora zikanatunganya umusaruro ukomoka kuri kawa zose zikorera mu murenge wa Karenge nkahamwe mu hambere hera kawa nziza mu ntara.

Ikawa ni cyo kiza ku mwanya wa kabiri mu bihingwa byoherezwa mu mahanga bikinjiza agatubutse ni nyuma y'icyayi cy'u Rwanda cyaryoheye abanyamahanga bakiyoboka ubudasigaza nkuko NAEB ibitangaza.

Icyayi bakinywa bishimye cyane


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links