ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Rwamagana: Abaturage bafata amafunguro arimo ivumbi

by NIYONSENGA DIEUDONNE 13 June. 2019 @rwandatoday 4K Views


13062019010707IMG-20190613-WA0019.jpg
ADVERTISEMENT


Abaturage baturiye n'abakoresha  umuhanda mununi w'ibitaka uhuza akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali n'akarere ka Rwamagana mu ntara y'iburasirazuba bavuga ko bahangayikishijwe n'ivumbi ryinshi riri muri uyu muhanda bakemeza ko rikabije cyane kuko ribasanga mu buriri baryamye ndetse bamwe barisanga mu mafunguro bategura ya buri munsi.

Ibintu bishobora no kubatera uburwayi bukomeye.Kaliste uwitonze ni umuturage wo mu murenge wa Kayenzi avuga ko iri vumbi ribakomereye cyane kuko barisanga mu buryamirwa bwabo.

Yagize ati"iri vumbi riratubangamira cyane nkuko namwe mubibona ridusanga mu nzu zacu ndetse n'ibiryo turya riba ryuzuyemo kandi tugerageza kurihunga bikanga bikaba ibyubusa mbese twarayobewe".



Uretse uyu hari n'abandi abaturage bakorera ubucuruzi muri aka gace batubwiye impungenge bafite kuri iri vumbi ryibasiye aka gace bakoreramo.
ADVERTISEMENT

Umwe mu bacuruzi bafite ubucuruzi  buciriritse bw'amata n'amandazi mu isantere ya Murehe avuga ko ubucuruzi bwabo buri munzira zo gufungwa kubera iri vumbi.

Yagize ati"Abakorera ubucuruzi bamwe turi kwitegura gufunga,urugero ninjye ucuruza amata n'amandazi ndihafi gufunga kubera ko ndangura amata n'amandazi ariko bikangizwa n'ivumbi ndetse niyo umuturaga aje nkamwakira arangiza gufungura ivumbi ryamaze kumwuzura". 


Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu avuga ko batangiye gukorera abaturage ubuvugizi kubera ko iki kibazo kirenze ubushobozi b'akarere kugira ngo uyu muhanda ube washyirwamo kaburimbo.

Yagize ati"nibyo koko uyu muhanda urimo ivumbi nkuko mubivuze ariko twatangiye kuvugana n'ubuyobozi bwa RTDA kugira ngo badushyiriremo kaburimbo wenda niyo yaba ari iciriritse ariko imara igihe kirekire.

Uyu muhanda wibasiwe n'ivumbi rikomeje kwangiza imibereho y'abaturage uturutse ku santere ya Rugende mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ugahuza imirenge 3 irimo umurenge wa Muyumbu, Nyakariro na Karenge  mu karere ka Rwamagana mu ntara y'iburasirazuba,uyu muhanda ufite uburebure busaga kilometero 20 ibikorwa byo kuwushyiramo kaburimbo bishobora gutwara  akayabo ka miliyari 100 z'amafaranga y'u Rwanda.

Umunyamakuru wa Rwanda today yashatse kumenya niba nta buryo uyu muhanda wamenywamo amazi kugira ngo hakumirwe uburwayi ku baturage bakoresha n'abaturiye uyu muhanda n'ubwiyongere bw'iri vumbi umuyobozi b'akarere ka Rwamagana uvuga ko bitashoboka kubera ko akarere katarabona ubushobozi bwo kugeza amazi ku baturage batarabona amazi yo gukoresha mu ngo zabo akarere ngo karabona ayokumena mu muhanda.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links