ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Mu gipimo cy’uko ibihugu bihagaze ku isi mu mahoro (Global Peace Index) cya 2019 U Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi ku mwanya wa nyuma muri EAC

by Edouard Nsengiyumva 12 June. 2019 @rwandatoday 15K Views


1206201917360505-104-fd4af.jpg
ADVERTISEMENT


Igipimo cy’uko ibihugu bihagaze ku isi mu mahoro (Global Peace Index) cya 2019 cyatangajwe uyu munsi, ibihugu byo mu karere bikaba biri mu myanya y’inyuma.
Iki gipimo gisohorwa buri mwaka n’ikigo Institute for Economics & Peace cyo muri Australia gikora ubushakashatsi bushingiye ku bintu binyuranye.
Mu bishingirwaho hakorwa uru rutonde harimo ubwicanyi mu gihugu bushingiye ku makimbirane, ubwicanyi mu ngo, imari, leta mu bikorwa byo gucunga umutekano mu gihugu, ibikorwa by’urugomo, inzego z’umutekano zigenga, ubuhunzi, ubwoba bwuko haba ibyaha by’urugomo, imbunda nto mu baturage, iterabwoba no kwiyahura.
ADVERTISEMENT

Muri Afurika byifashe gute?
Raporo y’uyu mwaka ivuga ko ibihugu 27 muri 44 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara byasubiye inyuma mu kugira amahoro.
Ibihugu ivuga ko byasubiye inyuma cyane muri Afurika ni Burikina Faso, Zimbabwe, Togo, Sierra Leone na Namibia.
Mu karere bimeze gute?
Iyi raporo ishyira ibihugu byo ku karere mu myanya ikurikira:
54. Tanzaniya
79. Rwanda
105. Uganda
119. Kenya
135. Burundi
155. Repubulika ya Demokarasi ya Kongo
Ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iyi raporo ivuga ko byazamutse kurusha ibindi ni u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, Gambia yazamutseho 12, Djibouti yazamutseho 4, Eswatini yazamutseho 10 na Somalia yazamutseho umwanya umwe kimwe n’u Burundi.

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu cyazamutse imyanya myinshi kurusha ibindi ku isi ku rutonde rw’uyu mwaka.
Ibihugu bitandatu bifite amahoro kurusha ibindi:
1. Iceland
2. New Zealand
3. Portugal
4. Austria (Autriche)
5. Denmark
6. Canada
Ibihugu bitanu bya nyuma:
159. Iraq
160. Yemen
161. Sudani y’Epfo
162. Syria
163. Afghanistan

Iyi raporo ivuga ko u Rwanda rwazamutse iyo myanya iruta iyo rwanazamutse muri raporo ziheruka kuko amakimbirane mu gihugu, ibikorwa by’urugomo n’ubwoba bw’ibyaha by’urugomo byagabanutse.
Ariko iyi raporo ivuga ko nubwo mu Rwanda ibi bipimo ku mutekano byazamutse, hakiri ibikorwa bya politiki byo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Iyi raporo ivugamo Diane Rwigara wiyamamarizaga kuba Perezida w’u Rwanda arwanya ubutegetsi akaza gufungwa, ko kumurekura kimwe n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi barekuwe mu mpera za 2018 ari intambwe.
Mu Rwanda bayivugaho iki?

Dr Joseph Nkurunziza umuyobozi w’ikigo kitari icya leta, Never Again Rwanda, giharanira kubaka amahoro n’ubutabera yabwiye BBC ducyesha iyinkuru ko mu Rwanda abaturage bagenda bumva ko kubaka amahoro ari inshingano yabo.
Avuga ariko ko amahoro atari ukuba nta ntambara ihari gusa ahubwo areberwa no mu mitekerereze n’imibanire y’abantu.
Kubera ibi ngo bakomeza kwigisha abantu kugira umuco wo koroherana, kumva abo badahuje ibitekerezo no kurwanya ubukene nk’ibintu babona ko byahungabanya amahoro.
Ku bikorwa bya politiki byo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bivugwa n’iyi raporo, Dr Nkurunziza avuga ko bo icyo babikoraho ari ukwigisha abantu bose kuko "ari bo bagize Leta, bakagira umuco wo korohera abatabona ibintu kimwe nabo".
Gusa Leta y’u Rwanda ntabwo iragira icyo ivuga kuri uru rutonde rwatangajwe

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links