ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Kamonyi:Abacuruzi batewe impungenge n'igihombo batewe no gufungirwa isantere, akarere kemera amakosa

by Edouard Nsengiyumva 12 June. 2019 @rwandatoday 6K Views


12062019033305f3020372cc0e9698eb6a26f6d4a78f25.jpg
ADVERTISEMENT


Abacururizaga mu isanteri ya Bishenyi barasa ubuyobozi kurenganurwa nyuma nyuko bafungiwe hakaba hashize umwaka urenga ntakirakorwa
Abaturage biganjemo abo mu murenge wa Runda, cyane abakorera mu isanteri ya Bishenyi barasaba kurenganurwa nyuma yuko ibikorwa byabo bikomeje guhomba ubukungu bwabo bugasubira inyuma kubera gufungirwa ibikorwa byabo hagashira umwaka nta gikozwe.
ADVERTISEMENT

Ibi bibaye nyuma yo guhagarikwa gukorera mu isantere ya Bishenyi kuva tariki ya 20, Werurwe 2018 ubwo abakoreraga muri iyi Santere bahawe amabaruwa abasaba gufunga imiryango y’ubucuruzi bwose buhakorerwa ndetse n’izituwemo bavuga ko bafungiwe bitewe nuko ari mugishanga ariko nta hantu bigeze berekwaho kwerekeza .
Abahatuye baganira na Radio1 bagize bati, “ Baza kutwirukana ku ngufu, noneho tukabasobanuza aho dushobora kujya nabo bakatubwira ko ari gahunda za leta nabo ntibabone icyo badusobanurira.
Undi na we ati, “Perezida wa repebulika iteka ahora atubwira ngo dukore twigire twiteze imbere . ubu murabona ndashaje kandi imbaraga zacu ni hariya twari twarazisize. Ubu narimfite inzu yari amasaziro yanjye, ubu ngubu barambwira ngo ningende ntazi iyo njya kandi aho ntuye narahaburanye mpafitiye ibyangombwa nahawe n’inkiko ko umutungo wanjye ari ntavogerwa none ubungubu bawita igishanga kandi narahatuye ari imusozi. Ubu koko iyo ubona bafungira abantu nta ngurane babahaye bagafunga amazu akarangiza umwaka bikazana ubukene.”

Gusa igihangayikishije cyane aba baturage ni uko boherezwaho abantu ninjoro bagasabwa gusohoka mu nzu ndetse kandi banavuga ko bamwe muri bo bakoreshejwe inama rwihishwa basabwa kwisenyera, gusa iyo nama yafashe ubusa.
Bati, “Natwe ntituzi impamvu badutumiye turi batandatu , bagiye bahamagara umwe umwe kuri telefoni twaje kwibona tugezemo turi batandatu twese tuhahuriye ntanuwari uzi ko ahahurira n’undi . Nibwo inama twayikoze nabwo dutaha bwije kuko twagize impaka ndende bituma dutaha saa sita z’ijoro tubabwira ko nta muntu wisenyera mu muco nyarwanda nkuko tubimenyereye.”
Undi na we yasobanuye ibitero bagabweho ati, “ Bagiye batwohereza ibitero ninjoro nko mu ma ma saa cyenda na sa kumi bakajya badusohora mu nzu batubwira ko tugomba gushaka iyo tujya. Bakatubwira ngo icyo tubabwiye nuko mugomba gushaka aho mujya mukava muri aya mazu byihuse mukagenda.”
Aba baturage bavuga ko gufungirwa amazu yabo byabagizeho ingaruka zitandukanye. Ntibabyihereranye ahubwo ibibazo byabo byashyikirijwe inzego bireba ariko ntibagira icyo babikoraho ariyo mpamvu basaba inzego zisumbuye kubarenganura.
Ubu abana babo bamwe ngo baricaye, no gutanga mituweli ni ikibazoBarasaba Leta kubarenganura.
Umuyobozi wa Njyanama y’akarere ka Kamonyi, Nyoni Lambert avuga ko batinze kugezwaho iki kibazo, gusa bakemera amakosa bakoze bavuga ko habayemo uburangare.
Nyoni ati, “Turemera ko akarere katinze gufata imyanzuro iryo kosa turaryemera. Gusa ibyo bintu turabyemera kuko bimaze igihe . tugomba kureba uburyo abahatuye twashakira ahandi , akarere kakabatuza. Iyo ufite icyangombwa cy’ubutaka kiba gitandukanye n’icyangombwa cyo kubaka. Abantu bafite ibyangombwa by’umutaka ariko ntibafite ibyangombwa byo kubaka ndumva ari ya case y’abacuruzi, ubutaka bwe arabufata akabugumana ariko akabukoresha icyagenewe gukoreshwa mu gishanga.”
Kugeza ubu muri iyi santere ya Bishenyi , inzu z’ubucuruzi zimaze umwaka urenga zifunze gusa abatuye bo baracyahatuye. Itegeko rirengera ibidukikije rivuga ko nibura ibikorwa bya muntu bigomba gukorerwa muri metero 50 uvuye ku gishanga.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links