ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umugabo yampishe ko afite abana 5 mbere yo kubana, nkore iki ?

by Edouard Nsengiyumva 11 June. 2019 @rwandatoday 9K Views


11062019205223Black-Woman.jpg
ADVERTISEMENT


Mwaramutse nifuje ko mungira inama. Ndaremerewe cyane ndumva nenda gusara. Ikibazo cyanjye rero giteye gutya : Ndubatse, ndi umumama mfite umwana umwe nkaba mfite imyaka 30 .Umugabo wange tumaranye umwaka n’igice dukoze ubukwe. Kandi twamaranye imyaka ibiri n’igice dukundana. Igihe kigeze dukora ubukwe. Muri icyo gihe cyose twamaranye umugabo wange nabonaga ari umwana mwiza, twarahoranaga mbese n’ubu mu rugo ubona ari umwana mwiza arahaha niyo musabye ikintu iyo afite amfranga arayampa.
ADVERTISEMENT

Ikibazo mfite rero ni uko umugabo wanjye tugikundana tutarabana yigeze kumbwira ko yakundanye nabakobwa beshi, najyaga mubaza niba nta mwana yaba yarabyaye ku ruhande agahakana agatsemba. Tumaze kubana rero tumaranye nk’amezi 4 nibwo namenye ko afite abana 5 yabyaye ku bakobwa batandukanye kandi n’abwo siwe wabimbwiye narabyivumburiye kuko nabonaga ahora atinya kwitaba numero ata savinze muri telefone ye. Naje no kumenya ko muri abo bana harimo umwe yiyandikishijeho. Ibyo byose yarabimpishe. namweretse ko nabimenye ndabimubwira ntarakaye nciye bugufi kuko numvaga nkeneye kubaka n’ubundi arabihakana. Gusa hashize igihe umunsi umwe ansaba imbabazi. Mubwira ko namubabariye.
Ibibazo mfite rero ni uko umugabo wange agira amahane arankubita iyo yanyweye inzoga yigeze no kunkubita ntwite gusa sinagize ikibazo . Ubu rero hejuru yibyo byose najyaga mbona afite agakungu n’abakobwa. Nkabona harabo yachatinze agasiba message ariko mu minsi ishize namufashe yanciye inyuma. Uwo mukobwa nabafatanye twari twarigeze kumushwanira umugabo wange rero yanga kumureka birangira mbafashe anca inyuma. Twarashwanye cyane bigera kure nabwo aranankubita gusa nyuma aca bugufi arambwira ati icyo ashaka ni ukubaka ntashaka gusenya urugo rwe. 

Anambwira ko atazongera kunkubita na rimwe. ubu hashize ukwezi ibyo bibaye. nakomeje kujya mucontrolla ariko nkabona iyo yagiye mu kabali kuko afite abasore bagendana batari marie buri gihe ataha mbona yahamagaye abakobwa afite n’amanumero mashyashya yabakobwa yasavinze muri telefone.
Ikibazo kindi rero ni uko uwo mukobwa nabafatanye afite musaza we ufite ubukwe muri December kandi aziranye n’umugabo wange. none ejo bundi yarambwiye ngo agiye mu nama yubukwe y’uwo musore, ndamubuza aranga burundu turanashwana ariko aranga ajyayo. Nubu ngo uwo musore(Musaza wuwo mukobwa afite civil ejo bundi kuwa Kane naho ngo azajyayo. nge mbifata nkaho aba agiye guhura nuwo mukobwa cyangwa kundisha umutima.).
Ndumva umutima wenda gusandara .Ikindi kibazo rero mfite ni uko nta kazi ngira kandi umugabo wange ni materialiste cyane ntabyo narinzi kuko tugifiansanya nari mfite akazi nyuma kaza guhagarara ubu ndi umuchomerie. mu biganiro bye uba wumva icyo ashyize imbere ari amafranga gusa gusa . Hari n’umugabo w’inshuti ye wigeze kubwira umugore we ngo azambwire nge nshaka akazi kuko umugabo wange ajya avuga ngo azanyirukana azane umugore ufite icyo yinjiza mu rugo. Ibi na byo nabyumvishe ahantu ari umuntu uyu mugore yabibwiye kuko we yatinye kubimbwira.
Ubu rero nimumfashe mungire inama kuko ndakomerewe.Uyu mugabo nanze kubibwira Famille nanga kwisebereza umugabo.ariko se amaherezo azaba ayahe ? Ese naramuka anyanduje Sida ? Ndumva ngiye kuzasara nimumfashe

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO














Nature
by : NIYONSENGA DIEUDONNE 13 June, 2019



FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links