ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Dore ibisobanuro by’uko twifata iyo uri kuganira.

by Edouard Nsengiyumva 11 June. 2019 @rwandatoday 9K Views


11062019204255article-0-1418C8B5000005DC-984_634x354.jpg
ADVERTISEMENT


Uko twifata iyo tuganira bitanga ubutumwa kurenza amagambo tuvuga. Ubushakashatsi bwereka na ko amagambo agize 7% y’ubutumwa dutanga, ijwi rikoreshejwe 38%, uko mu maso tumeze bigatanga 55%.
By’umwihariko dore ubutumwa utanga iyo umubiri wawe wifashe gutya mu gihe uri mu kiganiro :
- iyo intugu zireba hasi : byerekana ko nta ntege ufite,
- kwicara mu ntebe wegamye cyane byerekana ko udashaka kumva uri kuvuga,
- gufata mu mutwe byerekana ko ibintu byakurenze,
ADVERTISEMENT

- kuzamura intugu byerekana ko ibyo uri kumva utabizi utanabyitayeho,
- kwicara utanyeganyega na gato byerekana ko ufite umujinya,
- gufatira amaboko imbere ibyo benshi bita kwifata neza byerekana ko witeguye guhangana.
- Kuvugisha umuntu hagati harimo umwanya munini byerekana ko utemeranya n’ibyo ari kuvuga. By’umwihariko ku bashakanye iyo guhuza no gukundana bihari abantu baregerana iyo bari kuganira.
- Kwambara ni ingenzi nabyo iyo upfa kwambara ibyo ubonye utabyitayeho byerekana ko utigirira icyizere.
- Ibyo uvuga : iyo uvuga usa nk’ukina byerekana ubucuti, iyo usetsa abantu byerekana ibyishimo iyo unegurana (critique) byerekana uburakari.

Umuntu rero iyo ari kumva uvuga abasha kumenya amarangamutima ari muri wowe bitewe n’uko wifashe. Ashobora kumenya ko ufite urukundo, ko wihebye, ko ubabaye, ko umwumva, ko utamushaka n’ibindi.
Nubwo uko twifata bifite ubutumwa ariko ni ngombwa no gukoresha amagambo neza kugira ngo ubutumwa bugere ku bwumva bwuzuye adacyecyeranya.
Hifashishijwe igitabo Vivez communiquez.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO














Nature
by : NIYONSENGA DIEUDONNE 13 June, 2019



FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links