ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Abaturage barasaba ko Shishakibondo ihabwa abana bafite imirire mibi yatandukanwa n'ibyiciro by'ubudehe SOMA INKURU HANO

by Edouard Nsengiyumva 10 June. 2019 @rwandatoday 4K Views


10062019040014IMG_20180503_134152.jpg
ADVERTISEMENT


Gahunda yo gufasha abaturage binyuze mu byiciro by’ ubudehe barimo ni kimwe mu byateje ibibazo mu byiciro by’ ubudehe mu murenge wa Busasamana Akarere ka Rubavu mu Ntara y’ Iburengerazuba .Bamwe mu babyeyi bavuga ko hari ubufasha butangwa hashingiwe ku byiciro by’ ubudehe abaturage barimo nyamara bikagira ingaruka ku mibereho yabo kabone nubwo bari mu byiciro bitandukanye.

Bumwe mu bufasha buhabwa abaturage binyuze mu byiciro by’ ubudehe harimo na gahunda yo kurwanya igwingira ry’abana bahabwa inyunganizi mu ndyo y’abana ibyo ita shishakibondo.
ADVERTISEMENT

Bamwe mu babyeyi bavuga ko shishakibondo ari nziza ku mikurire y’ abana ariko abana bose bayikeneye itabageraho ngo bitewe n’ ibyiciro by’ ubudehe barimo.Kugeza ubu ngo ihabwa abana bafite ababyeyi bari mu cyiciro cya mbere n’ icya kabiri gusa nyamara hari aho usanga abana bagwingiye cyangwa bafite ikibazo cy’ imirire mibi bari mu cyiciro cya gatatu .

Bugenimna Odeta atuye mu mudugudu wa Mashinya ,akagari ka Gasiza mu murenge wa Busasamana .Agira ati “ Shishakibondo yazanye umuvurumbgatanyo mu byiciro by’ ubudehe.ihabwa abo mu cyiciro cya mbere n’ icya kabiri ,twe abana bacu ntibayiboneho kandi bayikeneye ngo nuko turi mu cyiciro cya gatatu” Mugenzi we Mukeshimana Adeline wo mu mudugudu wa Malumba ,akagari ka Gihonga nawe avuga ko kuba mu cyiciro cya gatatu byagize ingaruka ku mwana we .Ati “ byambayeho ndeste barananyandika ngo umwana wanjye ajye afata shishakibondo ariko tugezeyo bati wowe ntayo umwana wawe tumuha kuko uri mu cyiciro cya gatatu cy’ ubudehe “.


Mu mvugo igaragaramo agahinda aba bagore basobanuramo iki kibazo bavuga ko hari n’ aho usanga mu tugari tumwe na tumwe shishaibondo ifatwa n’ abantu bishoboye kuko bafite uko bakoranye n’ ubuyobozi bwabo bagashyirwa mu cyiciro cya kabiri ngo abana babo bahabwe ubwo bufasha .Aha bavuga nko mu kagari ka Nyacyonga aho usanga abaturage hafi ya bose bahabwa Shishakibondo kandi bigaragara ko harimo n’ abishoboye batunze na za moto mu gihe mu tundi tugari nka Gasiza usanga abaturage bakennye batayihabwa nyamara ari abakene ugereranije n’abayihabwa mu tundi tugari .
Shishakibondo ntikwiye kugendera ku byiciro by’ ubudehe.
Bimwe mu byifuzo by’aba babyeyi nuko ubufasha bwa shishakibondo budakwiye kugendera ku byciro by’ ubudehe kuko kuba mu cyiciro runaka ntaho bihuriye no kugwingira kw’ abana .Mukeshimana ati “ rwose mufufashe mudukorere ubuvugizi , shishakibondo bayivane mu byiciro by’ ubudehe naho ubundi uretse no kuba twirirwa duhagaze imbere y’ ubuyobozi dusaba ko baduhindurira ibyiciro by’ubudehe kugira ngo abana bacu bayihabwe binagira ingaruka ku mwana wakagombye kuba ayibona ariko akavutswa amahirwe nuko ababyeyi be bari mu cyiciro runaka .Byanze bikunze uwo mwana azaguma mu mirire mibi kandi bitakabaye ngombwa Leta yarazanye igisubizo”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Busasamna Mvano Etienne avuga ko ubusanzwe abaturage nta kibazo bari bafite ku byiciro by’ ubudehe .Gusa ngo iyo bigeze kubufasha butangwa bishingiweho nibwo ikibazo kivuka .Agira ati “iyo gahunda za Leta zije usanga zigenewe bamwe abandi ntizibagereho nyamara kenshi abo bantu basa naho imibereho yabo ari imwe , ugasanga mu by’ukuri abaturage ntibabasha kubyakira neza . ”

Bwana Mvano yongeraho kenshi ibyo bikurura imvururu zishingiye kubyiciro by’ ubudehe ugasanga buri muurage wese arashaka guhindura icyiciro arimo bitewe n’ ubufasha runaka bwatanzwe akumva ko we bitamugeraho kubera ko ari mu cyiciro runaka 

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO














Nature
by : NIYONSENGA DIEUDONNE 13 June, 2019



FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links