ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gakenke:Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 barasaba ko imitungo y'imiryango yazimye igaragazwa.

by Edouard Nsengiyumva 9 June. 2019 @rwandatoday 5K Views


09062019113739w4.jpg
ADVERTISEMENT


Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Gakenke mu ntara yAmajyaruguru baravuga ko bashengurwa no kubona imitungo yimiryango yazimye ibyazwa umusaruro na bamwe mu bagize uruhare mu kwica iyo miryango ndetse hakaba hari n'indi mitungo batazi aho iherereye.

Umuyobozi wakarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yasabye abitabiriye uyu mubango wo kwibuka imiryango yazimye gukomera ku bumwe bw'Abanyarwanda no gukomeza guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
ADVERTISEMENT


Nimukuze Devotha utuye mu Karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi  warokokeye Jenoside yakorewe abatutsi ahahoze ari muri Komine Gatonde muri Segiteri Mugandu ubu ni mu Kagari ka Karukungu mu Murenge wa Janja ati nyuma yibihe bibi nanyuzemo ubu nasubiye mu ishuri ndinga ndangiza amashuri yisumbuye ubu nkaba ndikwiga Kaminuza,ati rero kubwo gushyigikirwa na leta yubumwe numva dufite icyizere cyo kwiyubaka. 

Perezida wa ibuka  mu karere ka Gakenke Dunia Saadi  ashimangira ibyabarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, agira ati Twe nka Ibuka hari icyifuzo dufite, ni uko imitungo yimiryango yazimye byaba byiza habayeho kuyigaragaza ubundi  ikegurirwa imiryango iharanira inyungu zabacitse ku icumu.AtiDufite imiryango 121 yazimye muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 igizwe nabantu 521,gusa hari ikibazo twari twabagaragarije nkinteko ishingamategeko imitwe yombi igihe mwadusuraga ,tubagaragariza ikibazo dufite nkabacitse ku icumu cyimitungo yimiryango yazimye ko hagakwiriye kubaho ikurikiranwa ryimitungo yimiryango yazimye kugira ngo icungwe neza,akaba ari muri urwo rwego nkumuryango wa ibuka dufatanyije nubuyobozi bwAkarere ubu turimo gukora ibarura ryimiryango yabacu yazimye ndetse tunakurikirana aho imitungo yiyo miryango yazimye iherereye yose.

Dunia Saadi yakomeje vuga ko nkabarokotse Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 ngira ngo murabizi mushyitsi mukuru hari impungenge tugira cyane cyane murabizi hari abantu batwiciye bari muri gereza bari kugenda barangiza ibihano kandi bikagaragara ko batigeze bemera icyaha ngo basabe imbabazi tukaba twumva ko nkabacitse ku icumu dufite impungenge ko bashobora kuza bakangiza umuryango nyarwanda tukaba dusaba ko habaho uburyo buhoraho bwo kubigisha kugira ngo igihe bazaza mubuzima busanzwe barangije ibihano byabo bakaba baza baramaze gusobanukirwa nindangagaciro zIgihugu cyacu.

Honorable Senateur Uwimana Consolee yasabye abakinangiye imitima bataratinyuka  gusaba imbabazi kuzisaba kuberako ariyo nzira yonyine yamahoro yumutima,ati ntakwiyubaka gushoboka igihe umutima ugucira urubanza,akaba avuga ko iki kibazo kigiye kuganirwaho nizindi nzego.

Umuhanzi polycalpe yatanze ubutumwa mu ndirimbo agira ati "Tuzahora tubibuka mwagiye tukibakeneye"

Abagize itorero Humura family Gakenke nabo batanze ubutumwa mu ndirimbo

Ibi byari byagarutsweho na Visi Perezidante wInteko Ishingamategeko umutwe wAbadepite ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma Madamu Edda Mukabagwiza ubwo yasuraga urwibutso rwAkarere ka Gakenke ruherereye mu Murenge wa Kivuruga Yagize ati Ikibazo cyimitungo yabagizwe inshike cyangwa batakiriho ni ikibazo, nkuko amakuru yabigaragaje, gishobora kuba kitari hano cyane ariko kigaragara mu bindi bice byigihugu cyacu . Ni ikibazo tuzakomeza gukurikirana no kuganira nizindi nzego kugira ngo na cyo kizabonerwe umuti ugikwiriye, ntabwo bikwiriye koko kubyaza umusaruro imitungo yabatakiriho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo twifuza ko byagera igihe bivamo gushinyagura cyangwa kubatoneka.

Abahagarariye Ingabo na Police
Muri rusange imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gakenke ni 121 igizwe nabantu 521 nkuko abaharanira inyungu zabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babivuga.


ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links