ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umuraperikazi Candy Moon Yavuzeko Agarutse Kurinda Ikibuga cya HipHop Mu ndirimbo Ye Nshya(Yumve Hano)

by StreetPresenter WaKinyababa thePromota 8 June. 2019 @rwandatoday 5K Views


08062019150206FB_IMG_15600136271980735.jpg
ADVERTISEMENT


Iradukunda Fiona W'imyaka  28 Uzwi Ku izina ry'Ubuhanzi nka  CANDY MOON wamenyekanye mu Itsinda rya Emperial Mafia Land Yaje Guhinduka Quiet Miney, Akamamara mu ndirimbo nka menya ibyawe, ntakuvuka ntagupfa, amakuru remix, fuck u Jay na  route 66 ,Yashize Hanze Indirimbo nshya Yibutsa Abakunzi be ko Agihari ntaho yagiye, Kandi Ko Abatarabyaje Umusaruro akanya yabaye igihe yaracecetse Ubu Nibatuze Yagarutse ku cyicaro Agarutse Kurinda ikibuga cye cya hiphop


Umuraperi Candy Moon Wasaga ntutari kugaragara cyane muri Muzika Nyarwanda cyane mu njyana ye ya Hiphop amenyewemo, Akaba Yongeye kwiyibutsa Abakunzi be abakorera Indirimbo nshya yuzuye Amagambo akomeye Kandi akomeza abari batamuherutse.

Mbere Yuko tumubaza iby'iyi ndirimbo nshya yasohoye, Rwandatoday twabanje kumubuza Impamvu atagaragaraga mu muziki cyane mu minsi Yashize, ese yarahugiye mubiki byatumye ataboneka nkuko abafana be babyifuzaga.

Candy Moon asubiza iki kibazo yadutangarije ko Usibye akazi   no gushaka uburyo ngomba gukora umuziki neza mu buryo bwiza ntabindi byinshi Nari Mugiyemo.

Nyuma yo kudusubiza Gutya, twahise tugira amatsiko menshi yo kumenya ibyo bintu byari bimuhugije byo gushaka uko Yakora neza Umuziki we.

Candy Moon yadusije agira Ati : Ni ugushaka abantu tugomba gufatanya harimo aba artist Managers , Music Promoters Kuberako  Ahari abantu ntacyinanirana Kandi ibintu bikorwa neza iyo ufite abantu bagufasha, Ikindi birumvikana Ni  ugushaka amafranga ntabindi.

Candy Moon tumubajije niba abo Bantu yashakaga niba yarababonye? Yavuzeko ibyo kugeza Ubu ntakintu yabitangazaho Gusa ngo azabitangaza mu minsi iri imbere abantu babimenye byose.

Rwandatoday Twarakomeje tumubaza niba Koko nyuma y'igihe kinini adakora cyane Umuziki, Niba Ubu ngubu twavugako Yagarutse Koko abafana be bagiye kubona cyane mu bikorwa bye bya Muzika?

Candy Moon yatubwiye ko ubu agarutse cyane aje Gukora byinshi byiza Kandi bizashimisha Abakunzi be.
ADVERTISEMENT

Nyuma yo Kuvuga ko agarukanye byinshi twahise tumubaza imwe mu mishinga yaba arigutegurira Abakunzi be, candy moon yavuzeko agiye kubazanira Mixtape izaba iriho indirimbo ze za  Hiphop.

Ubundi Mixtape nkuko yabidutangarije yavuzeko Ari nka Cassette iba iriho indirimbo z'ubwoko butandukanye(Candy moon we azashyiraho iza Hiphop  gusa) cyangwa tuvuge nka CD hanyuma Ugashaka Indirimbo ushyiraho ubundi ukaziha abantu ku buntu mu rwego rwo gushaka abafana.

Iyi mixtape Umuraperikazi candy moon agiye gushyira Hanze izaba iriho indirimbo eshanu, urutonde rw'izi ndirimbo Akaba azarutangaza mu cyumeru gitaha nkuko yabiduhamarije.

Twamubajije Niba Indirimbo ziri kuri mixtape zose azazisohorana n'amashusho yazo, Candy yavuzeko bishobotse zose yazazikorera  amashusho yazo Gusa kuri Ubu arateganya Gukorera amashusho Indirimbo Ebyiri Gusa arizo GUTYA nindi Yitwa AHA.

Kuri Uyu Munsi nibwo Candy Moon Yashize Hanze Indirimbo ye ya Mbere izagaragara kuri mixtape ye, iyo ndirimbo yitwa GUTYA.

Igitekerezo cyo Gukora iyi ndirimbo gutya Ni igitekerezo cyaje gutyo Gusa ahita yumva ko agomba kugaruka mu muziki ngo ashimishe Abakunzi ndetse anabwire abo yasize mu cyibuga ko Yagarutse ibyo batakoze adahari ubwo byarangiye Ubu agarutse ku ntebe.

Ubutumwa azaniye abantu Muri iyi ndirimbo Ni ukwereka Abakunzi be ko uko byagenda kose akiri HipHop na Hiphop ikaba imurimo.

Iyi ndirimbo yakozwe na Laser Beat Muri Beam beat, Aho candy moon yafashijwe n'umuhanzi Samlo wamufashije Kuririmba chorus.

Uyu Samlo kubatamwibuka,Akaba yaramenyekanye mu muziki Nyarwanda mu itsinda Ryitwaga MOP yabanagamo na Bably.

Tugarutse mu magambo Ari Muri iyi ndirimbo, chorus yumvikana avuga ngo "Icyicaro ndakaba sinsaba umufana Wanjye Niwe boss bro" Samlo akamwikiriza avugango "ngarutse gutya"

Ahandi  yumvika avuga yahaye umwanya ngo arebe uwabashya kumusimbura ariko arabura "natanze rugari ngo bazakine banatsinde nanga amahirwe ngo ndebe uzaza ukansibura  ninde?ngarukanye Uyu munanda( Indirimbo) baracyabazanya ngo ninde ninjye nyine mukazi kose mwe mukomeze murizo mpinde, nje mbafata ku nda utarariye yarasibye utarabeshye abanyarwanda ntahari uwo na we yarahombye"
 
Mu gitero cya kabiri  ho avugamo Amagambo nkaya agira ati : "Sinaje guherayo ntubwo ntaje gutinda narinyi kumedita kuri izi barafinda zangije iyi rap nicwa n'agahinda Gusa muhumure cya kibuga cyanjye ngarutse kucyirinda"

Tubibutsako candy Moon yaherukaga Muri sitidiyo na none kwa Laser Beat Muri Beam beat Yakoze Indirimbo ya Gospel yitwa I can't lose nayo izagaragara kuri mixtape ye.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links