ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Kigali: Bararira ayo kwarika bivanze n'umujinya mwinshi

by NIYONSENGA DIEUDONNE 6 June. 2019 @rwandatoday 15K Views


06062019130156IMG-20190606-WA0045.jpg
ADVERTISEMENT



Nyuma yuko inzego zitandukanye za Leta zifashe icyemezo cyo gufunga ikigo gikora ubucuruzi bw'amafaranga n'inyungu y'umurengera Supermarking,Kuri ubu abatugare bari baragannye ubwo bucuruzi bararira ayo kwarika n'agahinda kenshi. 

Ubwo twageraga mu Karere ka Nyarugenge  mu murenge wa Muhima mu nyubako izwi kwizina rya MIC, twahasanze abagabo barakaye amarira abazenga ku maso bifashe mapfubyi.

Uyu ni umwe mubavuga ko bafashe akayabo ka mamiliyoni akazana muri ubu bucuruzi bwa magendu yagize ati"turababaye cyane ubu umugore wanjye yanyirukanye mu rugo kubera ko nafashe umutungo wose nkawuzana muri ubu bucuruzi nziko tuzabona inyungu none barabifunze tudakuyemo ayacu kandi twabigiyemo ari uko batweretse icyangobwa kibemerera gukora. Ubu bucuruzi ntabwo tuzi icyo turi kuzira ubuse turabaho dute".

Undi muturage twahaye izina rya Bangamwabo kubera umutekano we yatubwiye umunsi ubanziriza ifungwa ry'ubu bucuruzi yazanywe n'umuntu amwinjizamo atanze miliyoni 6 z'amafaranga y'u Rwanda yagize ati"babifunze aribwo naraye menye ko inzego za leta zasabye abanyarwanda kwitonda ariko ubwo naje guhura n'umuntu abwira ko ari ibihuha biri gukwirakwizwa n'abadashaka ko dutera imbere,najye nahise nsohora miliyoni 6 banshiramo mu gitondo numva ngo babifuze none abana n'umugore batangiye kurara ubusa nanjye ninjira mu rugo mfite isoni. 
ADVERTISEMENT

Uwanyereka umuntu wanyinjemo namuca ijosi kuko ni umurozi w'ibise".

Aba kimwe n'abandi twaganiriye batakambira inzego za leta ko zabafasha bagasubizwa ayo bashoyemo.

Ni ubwo bavuga ibi birasa nibitashoboka kuko iyo baza kunguka cyangwa n'abandi bungukiye muri ubu bucuruzi leta nta nyungu yari kubibonamo kubera ko aba baturage bashakaga inyungu zabo bwite kandi mubikorwa binyuranyije n'amategeko.

Amakuru twahawe n'umwe mu bayobozi b'urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda RDB utashatse ko imyirondoro ye bishyirwa ahabona kubera ko iperereza rigikorwa n'inzego zibishyinzwe yatubwiye uwatangije Supermarketing mu Rwanda yatse icyangobwa cyo gushyinga ishuri yamara kugihabwa akajya muri ubu bucuruzi bwo gucuruza amafaranga online ati"iyo biba ibyo gucuruza amafaranga online ntiyari kugihabwa kabone niyo yaba atwaza Imana ibitabo kubera ko ifaranga rigenzurwa na banki nkuru y'igihugu si RDB".

Ubwo twakoraga iyi nkuru twamenye ko hari abagabo bamaze gusuhuka kubera bafashe amadeni mu bigo by'imari,abandi bakagana banki z'urunguze(Banki Rambert) baziko bazishyura bamaze kunguka nyuma yiri fungwa bahise batoroka ingo zabo nkuko twabitangarijwe n'umwe mu bazi abo byabayeho.

Mu cyumweru gishize nibwo banki nkuru y'u Rwanda yasohoye itangazo ko ihagaritse ubucuruzi bwa Supermarketing nyuma y'amasaha make urwego rw'igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB rwahise ruta muri yombi abayobozi batangije ubu bucuruzi mu Rwanda tutabashijwe kumenya amazina ye kuko twageregeje kureba ku matangazo yasohoye yose yayasinye nta zina rye yashizeho Gusa na we yakoreraga abanyamahanga , tuzakomeza gukurikirana iby'iyi nkuru tukazabagezaho umwanzuro uzatangazwa kuri iki kibazo.

Ese supermarket izashyira yemererwe gukora cyangwa izakomeza gufungwa abayatanze bihombere?iki kibazo reka nkisigire mwe basomyi bacu.





ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links