ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Amafoto ya Nsengiyumva (Igisupusupu) aryamye mu mafaranga menshi yavugishije abantu amangambure

by ADMIN 6 June. 2019 @rwandatoday 22K Views


06062019114028tmp-cam--861099661.jpg
ADVERTISEMENT



Nsengiyumva Francois (Igisupusupu) ni umuhanzi w’Umunyarwanda umaze igihe gito yamamaye.

Dutangiye kumumenya mu mpera z’umwaka ushize.

Bwa mbere yamenyekaniye mu ndirimbo yise ‘Mariya Jeanne’ ariko abenshi bayita igisupusupu ku mpamvu yo gukunda iri jambo rivugwa muri iyi ndirimbo yakunzwe cyane.

Yamaze gukora indi ndirimbo yise Icange, igaragaramo ababyinnyi gakondo. Benshi bakundiye indirimbo amashusho meza kandi akeye ayigaragaramo.

Nsengiyumva akunda kuririmba indirimbo zivuga ku bwiza bw’abakobwa. Mu mashusho ye, akunda kwifashisha abakinnyi ba filime nyarwanda n’ibyamamare mu rwenya.
ADVERTISEMENT

Iteka ahorana iningiri ye yamye akoresha no mu bihe bya mbere, ubwo yacurangiraga mu dusoko mu cyaro.

Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto igaragaza Nsengiyumva yasinziriye mu mafaranga menshi cyane, asa n’ayamuhishe isura. Abantu baribaza niba koko aya mafaranga ari aye.

Abandi bati : ” ni inzozi Nsengiyumva yarose.” Nge ndi baza niba iyi foto itakozwe bimwe twita ‘Photoshop’.

Ariko zaba inzozi, byaba ibindi, Nsengiyumva amaze kuba umunyamafaranga kuko ubu afite isoko rinini yayavomamo.

Harashimwa cyane umunyamategeko Alain Mukurarinda wafashije uyu musaza kuzamura impano ye.

Yamufashije gukora amashusho, none bigeze n’aho Airtel-Tigo imwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byayo.

Abakunzi ba Rayon Sports murabyibuka cyane mu minsi ishize ubwo bashyikirizwaga igikombe cya shampiyona kuri Sitade Amahoro, Nsengiyumva yabasusurukije mu mupira w’umutuku wanditsweho “Airtel Money’.

Indirimbo za Nsengiyumva zigaragara kuri YouTube Channel ya Alain Mukurarinda. Ntutungurwe no kubona ‘Mariya Jeanne’ cyangwa Igisupusupu imaze kugira abarebyi basaga miliyoni n’ibihumbi magana ane (1.4 M) kandi yarashyizwe kuri uru rubuga kuri 15 Ukuboza 2018. Icange yashyizweho ku ya 3 Gicurasi 2019 yo imaze kugeza ku basomyi 802,277.

Kuri iyi ndirimbo ‘Icange’, Alain Muku wemera cyane impano y’uyu muhanzi yagize ati: “Iyo ufite impano uba ufite impano…N’umwana w’igitambambuga, aririmba ibihangano byawe adategwa kandi, abanyarwanda bakwakira mu mitima yabo ntaho bagukinze kuko bibona mu bihangano byawe nta gushakisha!”

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links