ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Dore inama nziza zokureka Kwita k’umuntu utagukunda.

by Edouard Nsengiyumva 6 June. 2019 @rwandatoday 16K Views


06062019102738arton1076.jpg
ADVERTISEMENT


Bijya bibaho ko umuntu akunda umuntu ndetse cyane ariko ugasanga uwo akunda we ntamwitaho mbese ameze nkaho akunda wenyine ibyo rero bibabaza kubi dore inama igirwa.
iba uzi neza ko uwo ukunda atagukunda, dore uburyo bwagufasha kureka gukomeza kumutaho umwanya nkuko tubikesha urubuga Elcrema rwandika ku mibanire
Muhungire kure
ADVERTISEMENT

Niba musanzwe mukunda kugira ahantu henshi muhurira, uba ugomba kwirinda ko mukomeza guhura. Niba umubonye ku mbuga nkoranyambaga wirinda kumwandikira kuko we aba yumva ko uri kumutesha umutwe. Rimwe na rimwe agufata nkaho nta bwenge ugira, uri umuntu w’intumva.
Wikomeza kwiremamo icyizere
Iyo ukunda umuntu nka gutyo usanga hari nubwo ukomeza kwiremamo icyizere wibwira ko azagera aho akagukunda. Icyo cyizere nicyo kikubuza gukomeza urugendo rwawe ugatakaza umwanya wawe ushakaisha ibyo wakora ngo agukunde. Hari n’ababa bazi ko uwo bakunda agaundana n’undi bagatangira kubateranya bavuga nabo abakunzi babo kugirango bakunde babange nabo babone umwanya mu mutima wabo. Uko wiha icyizere rero bikubuza gutera intambwe ahubwo ugasanga utangiye gutekereza n’imigambi itari myiza.
Irinde ibintu byose bimukwibutsa
Hari ubwo ufata uwmanzuro ukavuga ko utazongera kumuhamagara ariko wareba muri telefoni yawe ukabona nimeo ye ukisanga wamuhamagaye. Bibaye byiza rero wajya usiba ibintu byose bishobora kumukwibutsa kuko bigira uruhare mu gutuma wumva warafashwe nawe kandi mu by’ukuri we atanagutekereza na gato.
Shaka ibikurangaza kandi bikunezeza
Sha umwanya ujye utemberana n’inshuti ku buryo uri buze kubona umwanya wo kwishima, binakurind ekuza guheranwa n’ibitekerezo byibanda ku muntu utagukunda. Wareba filimi zagufasha gusohoka buri ibyo bihe, ugasoma ibitabo n’ibindi bintu bituma uhungenza intekerezo.

Igirire impuhwe kandi wikunde
Hari bamwe usanga barinjiye mu rukundo ku buryo nawe yiyibagirwa ubwe. Bamwe banga kurya kuko batabona ibyo bifuza mu rukundo abandi bakigunga n’ibindi. Geregeza kwikunda kuko nta wundi muntu uzagukunda nkuko wikunda. Kwikunda uzabifashwamo no kwiha agaciro, ukamenya ibyiza ufite, impano ufite n’ibindi bintu byagufasha kwigirira icyizere.
Kuba wakisanga uri mu rukundo n’umuntu utagukunda rimwe na rimwe ushobora kuba yarakubeshye ko muri kumwe birababaza ndetse bikagora kubyikuramo, ariko icy’ingenzi ugomba kumenya ni uko ubuzima bukomeza. Haranira kubisohokamo ureke guta umwanya no kwiyangiza.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links