ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Naje muri Rayon Sports nje gukina ntabwo naje gutembera Kigali - Jonathan Rafael da Silva

by ADMIN 5 June. 2019 @rwandatoday 3K Views


05062019045654arton42093.jpg
ADVERTISEMENT



Umukinnyi Jonathan Rafael da Silva yatangaje ko atishimiye ubuzima yabaye mu ikipe ya Rayon Sports mu mezi 6 ayimazemo,kubera ko yagizwe umukinnyi wo ku rwego rwo hasi,akimwa umwanya uhagije wo gukina kandi yari akunzwe n’abafana.

Nkuko amakuru dukesha Inyarwanda.com abitangaza, uyu musore mbere yo kurira indege asubira muri Brazil yavuze ko yababajwe no kudahabwa umwanya uhagije wo gukina kandi ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwabimwijeje muri mutarama.

Yagize ati “Naje muri Rayon Sports nje gukina ntabwo naje nje gutembera mu murwa mukuru w’ u Rwanda.
ADVERTISEMENT

Ntabwo nigeze mbona umwanya wo gukina kandi si uko ntari nshoboye ahubwo buriya haba hari impamvu ntazi. Abafana barankundaga kuko n’iminota micye nabaga ngiyemo babinyerekaga ko bankeneye. Gusa ntabwo ubuzima burangirira muri Rayon Sports.

Muri Mutarama 2019 nakabaye naratashye ariko twumvikana n’abayobozi bambwira ko nahaguma.

Nibwiraga ko bigiye guhinduka nkaba nabona umwanya ngakina ariko n’ubundi byarangiye ngizwe umukinnyi uri ku rwego rwo hasi. Si ibintu nakunze na gato".

Jonathan Rafael da Silva yabuze umwanya wo gukina kubera ko Rayon Sports yari ifite abanyamahanga bane kandi kuri buri mukino yari itegetswe gukoresha 3 bituma ikoresha Mugheni Fabrice,Donkor Prosper na Sarpong cyane ko imyanya bakinaho itariho abasimbura benshi nk’uwe.

Rafael da Silva watsinze igitego kimwe mu mezi 6 yasinye muri Rayon Sports, yari umukinnyi mwiza wakoraga impinduka iyo yahabwaga umwanya wo gukina ariko ntiyabashije kwisanga mu mipangu y’umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo wamukinishije igihe gito,nubwo yatwaye shampiyona ishize.

Jonathan yavuze ko gusura umufasha we muri Brezil nyuma akazahava yerekeza muri Mexico aho bivugwa ko ari mu biganiro n’ikipe yaho yitwa Cruz Azul.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links