ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Super Manager mu myiteguro yo gusimbuka ibere rya Bigogwe

by FRATERNE MUDATINYA 4 June. 2019 @rwandatoday 41K Views


04062019153938SUPER MANAGER 20190604_222311.jpg
ADVERTISEMENT



Patrick Gakumba uzwi ku izina rya Super Manager rijyanye n’umwuga akora wo kugurisha
abakinnyi, akomereje imyiteguro mu gihugu cya Tanzania aho ategerejwe na benshi mu
Rwanda ngo azoze umuhigo yahize wo gusimbuka ibere rya Bigogwe kubera ko Rayon Sports yamaze gutwaye igikombe cya Shampiyona.

Nyuma y’umukino ikipe ya APR yari imaze gutakazamo amanota inganya na As Kigali, Rayon
Sports yo yari yamaze gutsinda Amagaju irusha APR inota rimwe.

Nibwo amajwi y’uwo mugabo witwa Gakumba yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga
zinyuranye, avuga ko igikombe cya Shampiyona 2018/2019 ari icya APR FC.

Nubwo Rayon Sports ariyo yari ifite amahirwe kubera ko yarushaga APR inota, uwo mugabo ntiyatinye gushimangira ko mu gihe ikipe ya APR ibuze icyo gikombe azashaka
abanyamasengesho bakabanza kumusengera, ahasigaye agahagarara ku ibere rya Bigogwe akarisimbuka.

Ntibyatinze kugira ngo Rayon Sports imutamaze, kubera ko yakomeje kwitwara neza itsinda imikino yayo yose mu gihe ikipe ya APR, yatsinzwe imikino ibiri muri itatu yari isigaranye bituma Rayon Sports iyisiga ku buryo bugaragara, aho yatwaye igikombe ku kinyuranyo cy’amanota arindwi.

Mu gihe Shampiyona yegeraga umusozo, uwo mugabo yanyarukiye mu gihugu cya Tanzaniya,abenshi batangira gukeka ko yaba ahunze ibyo yasezeranyije abantu byo gusimbuka ibere rya Bigogwe.

Rwandatoday.rw yamuganirije kuri uyu wa kabiri, Kuri WhatsApp ayitangariza ko akomeje imyiteguro aho ari mu gihugu cya Tanzaniya, aho yatumiwe mu muhango wo gutanga ibihembo
ku bakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona ya Tanzaniya.


Super Manager yari yatumiwe mu muhango wo gutanga ibikombe muri Tanzania

Ibikombe byihariwe n’umukinnyi Kagere Meddy abereye Agent, aho uwo mukinnyi yahembwe
nk’umukinnyi w’umwaka mu gihugu cya Tanzaniya, ahabwa n’igikombe cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi nk’uko Gakumba yabitangarije Rwandatoday.rw


Yanafashe ifoto y'urwibutso ari kumwe na Kagere Meddy abereye Agent na mugenzi we bakinana muri Tanzania ariwe Haruna Niyonzima
ADVERTISEMENT

Uyu mugabo avuga ko aho ari muri Tanzaniya, yiteguye kuza kurangiza intego yahigiye
abakunzi ba Ruhago mu Rwanda, yo gusimbuka ibere rya Bigigwe.

Agira ati “Ndi mu myiteguro yo kugaruka kurangiza intego yanjye yo gusimbuka ibere rya Bigogwe, ubu maze no kwiyogoshesha, aho nogoshwe n’Umuhinde wogosha abantu babiri gusa mu
gihugu cya Tanzaniya aribo Kassim Majariwa Minisitiri w’Intebe wa Tanzaniya, na Perezida Dr. John Pombe Magufuri, nanjye urumva yumvise ko Super Manager yaje baravuga bati “nta wundi ugomba kumwogosha uretse uwogosha Perezida na Minisitiri w’Intebe”.

Akomeza agira ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kwitegura kurangiza intego yanjye yo gusimbuka ibere rya Bigogwe, mbicishije mu kinyamakuru cya Rwandatoday.rw, ndabivuze nka Super Manager, ibere rya Bigogwe nzarisimbuka”.

Gakumba avuga ko hari bamwe mu banyamasengesho bamutegereje ngo aze bamusengere nk’uko yabibateguje, ngo amanuke ibere rya Bigogwe, yizeza Abanyarwanda ko yiteguye kuza
akarangiza intego yiyemeje.

Agira ati “Ntegereje gusa abanyamasengesho bakuru, turimo kuvugana nabo bambwiye bati ngwino m’u Rwanda, kuko ubu tuvugana ndi Dar es-Salaam muri Tanzaniya, uze usimbuke ibere rya Bigogwe natwe tumanze kugusengera nkuko wabidusabye”.

“Abo banyamasengesho bakuru ni aba bakurikira, ni Apôtre Gitwaza, Apôtre Masasu, Bishop
Rugagi, ni Revelant Antoine Rutayisire, Musenyeri Philippe Rukamba n’umukuru w’Abayisiramu mu Rwanda witwa Mufti”.

Gakumba avuga ko umuryango we utamufiteho ikibazo cyo kuba yabura ubuzima bwe,  mu gihe
azaba asimbuka ibere rya Bigogwe, kuko ngo bamubona mu myitozo ifite imbaraga kuruta
hariya.

Ati “Umuryango wanjye urabizi ko hariya nzahasimbuka, kuko hari imyitozo njya nkora yihariye
yo gusimbuka aharenze hariya, niyo mpamvu wumvise ko nta muvandimwe wanjye wigeze
avuga ko Super Manager atazasimbuka hariya, cyangwa se atazakora biriya bintu yiyemeje, ni
ukuri ndabivuze nzasimbuka hariya hantu”.

Gakumba avuga ko adakora ibintu byo gutega ibidashoboka kugira ngo avugwe cyane kuko ngo n’ubundi isi yose imuzi bitewe n’akazi akora ko kugurisha abakinnyi bakomeye.

Uwo mugabo si ubwa mbere ateze ku marushanwa y’umupira w’amaguru, dore ko no mu
mikino y’i Burayi aherutse kwiyemeza ko mu gihe Barcelona yaba idatwaye igikombe cya
champions League, azava mu mujyi wa Kigali akagera aho avuka mu karere ka Nyagatare
n’amaguru.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO













Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019




FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links