ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umuraperi Green P Afatanyije Na Producer Admin Pro Bashize Hanze Indirimbo bise Sibuno (Yumve Hano)

by StreetPresenter wakinyababa thePromota 4 June. 2019 @rwandatoday 9K Views


04062019151826IMG-20190604-WA0048.jpg
ADVERTISEMENT


Umuraperi Green P Afatanyije Na Producer Admin Bashize Hanze Indirimbo bise Sibuno Bagaragazako Ubuzima Green P yahozemo ataribwo acyirimo ahubwo yahindutse yaretse ibiyobyabwenge nizindi ngeso mbi, Aho ubu ashishikajwe no guhindura ubuzima bwe.
Kuri Uyu wa gatatu tariki ya 4 Kamena nibwo Umuhanzi Rukundo Elie uzwi n'umuraperi Green P  ndetse na Niyigena Shyaka uzwi Nka Producer Admin Pro bashize Hanze Indirimbo yabo Nshya bafatanyije Yitwa Sibuno.

Iyi ndirimbo Sibuno igitekerezo cyo kuyikora cyazanwe na Green P. Igitekerezo cyavuye kuri Green P, Aho yabonaga   hari abantu bacyumva ko akiri mu nzira nkiya kera , kubera iyo mpamvu niho  igitekerezo cy'indirimbo cyavuye, ikindi  Yumvaga ashaka kubwira abantu ko bagomba guharanira impinduka mu buzima bwabo nkuko admin wakoranye na Green P iyi ndirimbo yabidutangarije.

Ubutumwa iyi ndirimbo izaniye abanyarwanda n'abanyarwandakazi  admin pro yabudusobanuriye muri Aya magambo:  "ubutumwa nuko abantu baharanira kugira intambwe batera mu byiciro bitandukanye bagiye barimo, kuburyo uko umuntu agusanze uyu munsi atari ko ejo agusanga, ikindi harimo no guha gasopo ku bantu barwanya iterambere ry'abandi bakumva ko umuntu atabaho kandi bo bifuza kubaho, harimo n'amateka,aho Green p akubwira ko hari igihe batanywaga, ntibarye , ntibanaryame bahora kwa kabuga, so ibyo ni ubutumwa abantu baba bagomba kwigiraho"
ADVERTISEMENT

Admin twaganiriye kuri iyi ndirimbo yatubwiyeko ubu bayishize Hanze mu buryo bw'amajwi Gusa ariko amashusho yayo nayo Ari gutegurwa kubera ko Ari Indirimbo irimo ubutumwa bugomba gushirwa mu bikorwa, nko mu byumweru bibiri rero  baratangira Shoot yayo doreko bamaze kubona Aho bazafatira amashusho hazabereka neza icyo Indirimbo izaba ishatse gusobanura.
Gusa kugeza ubu ntibaremeza neza umudirector wama videos uzayibakorera baracyamushaka uwo bazumvikana na we Ni we uzayikobakorera.

Nkuko admin yabitubwiye si iyi ndirimbo yonyine umuraperi green P akoreye hano Kuko Hari izindi nyinshi zigiye kuzasohoka mu minsi iri Mbere Aho  azaba azifatanyije Nabandi bahanzi.

Admin Pro twamusabye Kutubwira amazina yizo ndirimbo Ari gukorera green P Nabandi bahanzi ,atubwirako Ari ibanga kuko Ari agaseke gapfundikiye ariko ziraza kuza vuba muri ino minsi.

Tubibutseko umu Producer Admin yamenyekanye mu ndirimbo yagiye akora za cyera za Pfla , mu gihe green P yamenyekanye mu ndirimbo nka: Ubutsinzi , inkuta ,Kandagira abanzi ,Hejuru , malayika , Mfite ubwoba nizindi nyinzi.
Iyi ndirimbo SIBUNO Yakozwe na Producer Admin Pro anararimba chorus akaba akorera  Muri sitidiyo Yitwa ABC records ikorera mu mujyi wa Kigali mu Gasyata.

KANDA HASI YIYI ADVERTISEMENT WUMVE INDIRIMBO SIBUNO by GREEN P ft ADMIN PRO

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 20 October, 2019








FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links