ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umuraperi MUFTI OG Yashize Hanze Amashusho Y'indirimbo ye Yise "DON'T PANIC" (Reba Iyo Video Hano)

by StreetPresenter wakinyababa thePromota 4 June. 2019 @rwandatoday 5K Views


04062019073152IMG-20190604-WA0009.jpg
ADVERTISEMENT


Umuraperi Mufti OG Nyuma Gukora Indirimbo nyinshi nka Konji, Intego , My Hood nizindi nyinshi zakunzwe nabatari bacye,Ubu yamaze Gukora Indi ndirimbo ayitwa Don't Punic Ashaka Kubwira Abantu ko nta mpamvu yo Gukorera kugitu Kugeza naho Bakora Ibintu Nabi Kandi Babikoze Mu bwitonzi Babikora neza.
Ku batazi Uyu musore amazina ye  asanzwe akaba ayitwa Cyuzuzo Pacifique , akaba yarakuriye mu karere ka Musanze kandi akaba ari naho akorera umuziki we.

Amazina ye  y'ubuhanzi ni Mufti OG, iri zina  Mufti bisobanuye umuntu ukuriye(uhagarariye)  abandi mu gihugu runaka , we rero yiyise Mufti Kugirango yerekane ko ayoboye abantu bakora Real hiphop mu Rwanda.
Mufti akaba akora Injyana ya HipHop, Yahisemo Gukora iyi  njyana ya hip hop kuko ariyo njyana yakuze akunda kuva cyera anayikuriramo, ikindi niyo njyana yabonaga  izamufasha kugeza ubutumwa bwe ku bantu Benshi.
ADVERTISEMENT

Uyu muziki akora akaba yarawutangiye  mu mwaka wa 2016  bivuzeko amaze imyaka 3 mu muziki.Ubu akaba afite indirimbo 7 harimo  Indirimbo z'amajwi 4(Konji,Intego,My Hood na Korera Imbere Ft Rass King) niz'amashusho 3(Don't Panic,My Music na Ntuzambabaze) .

Nyuma yo Gukora izi ndirimbo  nyinshi ubu yongeye Gusubira Muri sitidiyo akora Indi ndirimbo Nshya Ayita Don't Panic.
Iyi ndirimbo Nshya yasohoye akaba yasohokanye N'amashusho yayo nkuko Yabidutangarije.
Rwandatoday tubajije Uyu Muhanzi Mufti Impamvu iyi ndirimbo yayise Don't Panic, Yadusubije iki kibazo Muri Aya magambo"Impamvu indirimbo yitwa don't panic nuko narebye ngasanga abantu benshi ibyo bakora baba babigize intambara(bakabirije ibintu,Babihaye uburemere bwinshi).

urugero yaduhaye ,Yagize Ati: nkiyo  umunyeshuri  ategereje ikizamini ara Panic noneho yagera muri Exam ibyo yarazi akabyibagirwa kubera ko atabizi ahubwo ari ukubera yabigize intambara. Niyo mpamvu nabwiye abantu Bose muri rusange bareke gukomeza ibintu, hari aho mvuga ngo, "Nanjye muri izi Beat ndakora cyane ngo nshake izo Hit intego yanjye nanjye ni ukuganza ariko ntabwo mbigira intambara(ntago Nkorera ku gihuga nihutisha ibintu cyane)"

Twarongeye tumubaza icyo umuziki waba umaze kumugezaho igihe cyose awumazemo,  Umuraperi Mufti yadusubije Muri Aya magambo "Njye Muzika  nyikora kuberako nyikunze ntabwo nyikora kubera ko nshaka amafaranga , gusa Muzika imaze kungeza kuri byinshi  kuko ubu ndacyari kwiga ngeze muri s6, ubu ntabwo nkisaba ababyeyi amafaranga yo kugura ibikoresho by'ishuri kuko mbyigurira mu mafaranga mba nakuye mu Muziki Wanjye.

Tubibutseko iyi ndirimbo Nshya Don't Panic Yakozwe na Producer Malous Classic mu buryo bw'amajwi mu gihe mu buryo bw'amashusho yakozwe na Director Sammy Joberto.

Iyi ndirimbo ubu ukuba wayisanga kuri YouTube channel yuyu Muhanzi Yitwa PACCY MUFTI. 


KANDA HASI YIYI ADVERTISING UBUNDI WIREBERE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO DON'T PANIC by MUFTI OG.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO














Nature
by : NIYONSENGA DIEUDONNE 13 June, 2019



FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links