ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gakenke:Abarezi n'Abanyeshuri basabwe kwitandukanya n'ikibi bakimika Ubunyarwanda SOMA INKURU HANO

by Nsengiyumva Edouard 18 May. 2019 @rwandatoday 7K Views


18052019000949uruziga.jpg
ADVERTISEMENT


Kuwa gatanu taliki ya 17/05/2019 mu Karere ka Gakenke habereye igikorwa cyo Kwibuka25 Abanyeshuri n'abarezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi,aho barikumwe  kandi n'Umukuru w'Intara y'Amajaruguru Gatabazi JMV, Komiseri muri muri Komisiyo y'Ubumwe n'ubwiyunge, Muhire Louis Antoine, Umuyobozi w'AKarere ka Gakenke,Nzamwita Deogratias, Inzego z'Umutekano, abayobozi batandukanye n'Abanyeshuri n'abarezi bo mu Murenge wa Nemba.
Nzamwita Deogratias,Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke yasabye Abarezi kurera abana neza babigisha amateka yaranze igihugu cyacu batayagoretse.
ADVERTISEMENT


Komiseri muri Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Bwana Muhire Louis Antoine yasabye abanyeshuri n'abarezi guharanira icyerekezo kizima birinda amacakubiri.
Muhire Louis Antoine Umukozi muri Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge Yeretse abanyeshuri n’abarezi ukuntu mbere y’abakoroni abanyarwanda bari babanye neza nyuma abakoroni bamara kuza bakabiba amacakubiri mu banyarwanda bakabambura ubumyarwanda bakabaha isura y’amoko ariyo yaje gutuma u Rwanda rubamo Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.ati”rero rubyiruko rwacu mumenyeko kuba umunyarwanda ari ukugira icyerekezo,niyo mpamvu mbabwirako urubyiruko ruri kwishora mu ngengabitekerezo ari urutagira icyerekezo.

AERG Wihogora mu muhango wo Kwibuka abanyeshuri n'abarezi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Nzamwita Deogratias, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke yasabye Abarezi kurera abana neza babigisha amateka yaranze igihugu cyacu batayagoreka.


Guverineri Gatabazi JMV yasabye abanyeshuri kugira ubuzima bufite intego, kwiga cyane no guharanira gutsinda anabasaba kugira ikinyabupfura no kumva ko ubuzima bwabo buri mu biganza byabo ndetse no guharanira guhindura amateka y'imiryango yabo.
Guverineri Gatabazi JMV yasabye kandi abanyeshuri guterwa ishema no kuba ari Abanyarwanda, birinda ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri, bamagana mu buryo bwose bushoboka abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati ibiganiro nk'ibi byo kwibuka nibyo kugirango mugire ubumenyi  mumenye amateka y'Igihugu cyanyu,mumenye ubuzima ababyeyi banyu baciyemo,maze mumenye n'inshingano mufite kugira ngo mukure mufite uburere bwiza kandi mwumva gahunda y'Ubumwe bw'Abanyarwanda kuburyo igihe kizagera namwe mukatuyobora mwariteguye neza.

Guverineri Gatabazi JMV yatangaje ko  iyi gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mashuri yose y'Intara y'Amajyaruguru yakozwe kuri uyu wagatanu taliki ya 17/05/2019 igiye kuba gahunda ngarukamwaka.



ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO














Nature
by : NIYONSENGA DIEUDONNE 13 June, 2019



FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links