ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Aragisha Inama: Umukobwa dukundana ni isugi kandi tugiye kubana nzabyitwaramo nte?

by Aline UWITONZE 14 May. 2019 @rwandatoday 7K Views


14052019042713arton5250-f2944.jpg
ADVERTISEMENT



Umwe mu bakunzi ba Kigalilive yaratwandikiye atubaza uko azabyitwamo nakora ubukwe cyane ko umukobwa bakundana akiri isugi none akaba atazi uko azabigenza.

Benshi bibaza ikibazo nk’iki. Na we niba uri hano ni uko ufite iki kibazo. Hari ubwo kenshi humvika amakuru avuga ko umugabo yananiwe kurongora umugore we, cyangwa se uganga abashakanye bamaranye imyaka runaka umugore akiri isugi dore ko hari n’abajya kubyara bwa mbere bikimeze gutya.

Mukunzi wacu rero wibaza ikibazo nk’iki cyangwa se wamaze guhura nacyo menya ko kunanirwa kurongora umugore wawe atari byiza na gato kuko bishobora kugusenyera cyangwa ngwase bikagukururira ibindi byago birimo kuba umugore wawe yaguca inyuma akandura indwara zirimo na SIDA na we akaba yakwanduza, atanakwanduza nabwo mukaba mwatandukana cyangwa se ikamuhitana mutabashije kurera abo mwabyaye cyangwa ngo mugere ku ntego mwari mwiyemeje mubana.

Dore rero inama zagufasha kwirinda cyangwa gukemura iki kibazo:
ADVERTISEMENT

. Kuganira:

Niba umugore wawe ari isugi, waba warabimenye abikubwiye cyangwa se warabyivumburiye ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukumuganiriza.

Umugore ugiye gutera akabariro bwa mbere agomba kuganirizwa, guhumurizwa mbese akumva ko ibyo agiye gukora nta kibazo biri bumuteze ko biri bumushimishe. Kuganira bimufasha kwitegura muri we akumva akwisanzuyeho ari nabyo bituma agira ububobere buhagije kuko aba yashize igihunga. 

. Kwirinda guhatiriza

Mu gihe mutangiye igikorwa wowe mugabo ugomba kwirinda guhatiriza no guhubagurika ukitonda, ukagenda buhoro buhoro, yataka ugasa n’uba uworoheje gake ndetse ukamubaza niba ababaye.

Ubundi ukamwira uti: "Humura nta kibazo".

Niba akubwiye ko ababara cyane gerageza kutinjira cyane kuko bishobora gutuma akomereka cyangwa nawe ugakomereka. Hari abasore barongora bugacya bajya kwa muganga kubera iki kibazo.

. Bihe igihe

Menya ko niba umugore wawe ari isugi atari ngombwa ko mukora imibonano neza nk’uko ubishaka ku munsi wa mbere, ahubwo niba ubona afite igihunga cyangwa se ababara, reka muyikore byoroheje umunsi wa mbere, uwa kabiri ugenda wongera intambwe azagera aho amenyere ndetse we ubwo azakwereka aho ugomba kugeza namara kumenyera.

Niba nawe ufite ikibazo twandikire ukoresheje umwanya w’ibitekerezo tugufashe gusobanukirwa cyangwa utwandikire kuri whatsapp 0788625932 cg kuri email : [email protected], [email protected] & [email protected]

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links