ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Bidasubirwaho!!! Chelsea yamaze kugurisha Eden Hazard akayabo

by FRATERNE MUDATINYA 14 May. 2019 @rwandatoday 10K Views


14052019001307arton5243-70e7d.jpg
ADVERTISEMENT



Real Madrid yamaze kumvikana na Chelsea FC kuri rutahizamu wayo w’umuhanga Eden Hazard ndetse ngo azatangazwa ku mugaragaro nyuma y’umukino iyi kipe yambara ubururu izahuramo na Arsenal kuri Final ya UEFA Europa League.

Eden Hazard wavuze ko yakuze arota kuzakinira ikipe ya Real Madrid,inzozi ze zabaye impamo kuko ikipe ye ya Chelsea FC yamaze kumvikana n’uyu mwami wa UEFA Champions League,kuri miliyoni 100 z’amayero ndetse ngo azatangazwa nyuma ya Final ya Europa League izaba kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka.
ADVERTISEMENT

Ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa cyavuze ko amakipe yombi yumvikanye kera ngo igisigaye ari uko uyu mukinnyi agomba kwerekwa abafana I Santiago Bernabeu mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Ikipe ya Chelsea FC yahisemo kugurisha uyu kabuhariwe wayo kubera ko yanze kongera amasezerano bari bafitanye yari asigaje umwaka umwe gusa ndetse bihurirana n’uko Real Madrid yatangaga akayabo kuri uyu musore ufite impano idasanzwe

Hazard yari amaze imyaka 7 muri Chelsea ndetse ntacyo atatwaranye nayo uretse igikombe cya UEFA Champions League iyi kipe yatwaye atarayigeramo muri 2012.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bemeza ko Chelsea yungutse kuko aho kugira ngo uyu mubiligi agendere ubusa mu mpeshyi y’umwaka utaha, bagombaga kumugurisha ikabona aka kayabo.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links