ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umuraperi Evazoo Yashize hanze Indirimbo Avugako Agiye kuzajya Yamamaza Yesu Ku Mbuga Nkoranyambaga ze Asaba nabandi Kubigenza Gutyo

by StreetPresenter WaKinyababa thePromota 13 May. 2019 @rwandatoday 4K Views


13052019200717IMG-20190512-WA0012.jpg
ADVERTISEMENT


Umuraperi Evazoo nyuma y'indirimbo nyinshi Yakoze zigakundwa nabatari bacye kuri iyi  incuro yasubiye muri studio Akora Indi ndirimbo Nshya yo kuramya no Guhimbaza Imana Bitungura benshi Kuko atabiherukaga gusohora Indirimbo isingiza Umwami Yezu kirisitu.


Umuhanzi Nsabimana Evariste uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya EvaMan Evazoo Ni Umusore wavukiye mu Karere ka Rubavu umurenge wa KANAMA.

Uyu musore ukora Injyana ya HIPHOP wamenyekanye mu ndirimbo nka Umunsi ku munsi , Barahara , Igihe gikwiriye , ikirori ,N'abagabo, kubw'Impuwe z'imana.
Kuri iyi ncuro yashize hanze Indi ndirimbo Nshya yo kuramya no guhimbaza imana yitwa NI MWIZA.

Rwandatoday tuganira nuyu Musore yadutangarije ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ngo cyavuye mubihe tuvuyemo  bya Pasika byatwibutsaga izuka rya yesu doreko  ngo Mbere Yuko Pasika Iba habanza igisibo ku bakirisitu bos bakiyegereza Imana na Evazoo muri kino gihe yiyegereje yumva  yakora Indirimbo ivuga uburyo yezu kirisitu Ari mwiza.

Ibi byose  nibyo uyu muhanzi Evazoo yahereyeho afata umwanzuro wo Gukora iyi ndirimbo kugirango avuge ibyiza by'umwami wacu yesu kirisitu uburyo yitanze akadupfira kugirango tuzabashe guhabwa ubugingo buhoro nitumwizera kuko natwe Tuzapfa Tuzuke  nkuko na we yazutse.

Iyi ndirimbo Ni mwiza si yo ndirimbo ya Gospel yonyine uyu muhanzi amaze gukora kuko Hari nindi Yakoze yitwa kubw'Impuwe z'imana yakozwe na Producer Captain P ukorera mu mujyi wa Gisenyi.
ADVERTISEMENT

Evazoo yatubwiyeko iyi ndirimbo Nimwiza yakozwe na Producer Real Beat Ukorera muri Studio yitwa Beloved Music iyi ikaba Ari Studio nshya kuko imaze amazi atanu.Iyi Studio nkuko umuhanzi Evazoo yabiduhamirije  akaba Ari studio afatanyije nuyu mu Producer bivuzeko Ari Iyabo Bombi.

Twamubajije nyuma yo gushyira hanze Iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi ese arateganya no kuyikorera amasusho? Evazoo kubijyanye n'amashusho yiyi ndirimbo yatubwiyeko nabyo biri munzira kuko Ngo amashusho yiyi ndirimbo azakorwa n'ubuyobozi bw'ishuri rya Kaminuza ya INES ari naho uyu musore Yiga akaba ahiga  Ibijyanye n'ubuganga.

Iri shuri ryemeye kuzamukorera amashusho yiyi ndirimbo kuberako Uyu Muhanzi iyi ndirimbo yayirimbye muri kino kigo cya Kaminuza Musenyeri ndetse nuhagaririye ishuri Baho barayikunda bamwemerera kuzamufasha kuyikorera Amashusho. Nkuko Evazoo Yabidutangarije amashusho yiyi ndirimbo kuberako bicyiri Mubiganiro bataratangira kuyikora ishobora kuzasohoka bitarenze ukwezi kwa Gatandatu.

Tugarutse kuri amwe mu magambo agize iyi ndirimbo Aho mugitero cya Mbere Evazoo avugango yesu iyo umwemereye akubera Inshuti nziza iyo umwemereye mugafatanya aragukiza, urukundo agenda atwereka ruradukiza umunyabyaha agahinduka akaba intungane nimunyemerere twese tumugane  agasoza icyi gitero agira ati yesu niwe nshuti nziza nabonye nzamugwa inyuma niba uzamugwe inyuma niba nawe Ubishaka uzamugwe inyuma nkuko intumwa ze zabigenje.

Mu gitero cya nyuma niho yagarutse kuburyo agiye kuzajya yamamaza yesu Ku mbuga nkoranyambaga ze nka Facebook ,watsap na Instagram Aho yabivuze muri Aya magambo "Warababajwe bitagira ingano mwami wanjye niyo mpamvu nanjye ntakongera kukubaza  Facebook nzajya mvuga izina ryawe Instagram na watsap naho nuko   twese twese Mureke ariko tubikora"

Kubijyanye no Kwamamaza iyi ndirimbo Nshya Umuhanzi Evazoo yatubwiyeko Arigukora ibishoboka byose ngo ayigeze ku maradiyo menshi yo mu Rwanda Aho yahereye ku maradiyo akorera mu mujyi wa Musanze nka Rc Musanze (98.4fm) Energy Radio (88.8fm) akurikizaho  Isangano radio (89.4fm) ikorera I karongi  ubu akaba yayohereje Kuri RC Rusizi ndetse nahandi Ni vuba ikahagera.

Uretse hano ku maradiyo iyi ndirimbo yayigejeje, Ushaka kuyitunga no kuyumva wayisanga Kuri YouTube Wanditsemo amazina Yayo cg ugasura YouTube channel Evazoo ugahita uyibona.

Nsabimana Evariste Uzwi Nka Evazoo

UMVA INDIRIMBO NI MWIZA BY EVAZOO  Hasi Hano Nyuma Yicyi Kirango cya Advertisement Mu Mwanya Wagenewe Indirimbo.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links