ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Zimbambwe: Imitungo ikomeye ya Robert Mugabe igiye gutezwa cyamunara kubera imyenda

by FRATERNE MUDATINYA 13 May. 2019 @rwandatoday 3K Views


13052019173054mugabe.jpg
ADVERTISEMENT



Ibirimo imodoka ndetse n’ibikoresho byo mu mirimo y’ubuhinzi-bworozi bya Robert Mugabe wahoze ayobora igihugu cya Zimbabwe bigiye gutezwa cyamunara kubera kubura ubwishyu.

Cyamunara iba kuri uyu wa gatandatu ngo ni ikimenyetso cy’ibibazo by’ubukungu umuryango wa Mugabe ubu urimo aho babuze ayo bishyura amadeni.

Itangazo rya cyamunara ryasohotse kuri uyu wa kane mu bitangazamakuru muri iki gihugu rivuga ko mu bizagurishwa harimo imodoka 30 zirimo za Mercedes Benz C-class limousine na za Ford Rangers.
ADVERTISEMENT

Muri cyamunara kandi bazagurisha ibikoresho by’aho akorera ubuhinzi n’ubworozi hitwa Gushungo Dairy Farm birimo imashini zihinga n’ibindi bikoresho byinshi by’uyu mwuga.

Herald imenyesha ko impamvu y’iyi cyamunara itatangajwe, ariko imari ngari y’umuryango wa Mugabe imaze iminsi iri mu bibazo mu nkiko kubera imyenda itarishyuwe.

Mugabe w’imyaka 95, yamaze imyaka 37 ku butegetsi abuhirikwaho mu 2017 ku gitutu cya rubanda cyatumye ingabo zimuvanaho, asimburwa n’uwari amwungirije batavugaga rumwe, Emmerson Mnangagwa


Mu cyumweru gishize Bwana Mnangagwa yavuze ko Robert Mugabe ubu yagiye kwivuriza muri Singapore.

Umugore we Grace Mugabe yibukwa cyane mu buzima bw’igiciro gihambaye no guhahira ibihenze cyane mu maduka akomeye i Paris, Dubai cyangwa New York.

Abigaragambije mu 2017 bashinjaga ubutegetsi bwa Mugabe, n’umuryango we by’umwihariko, kuzahaza ubukungu bw’igihugu abantu bagatindahara mu gihe umuryango we ubayeho mu buzima bwo gusesagura.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links