ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Bidasubirwaho, Ingabire Victoire ashobora gusubizwa mu gihome, Kubera iki

by EDITORIAL 13 May. 2019 @rwandatoday 13K Views


13052019172130ingabire_0.jpg
ADVERTISEMENT




Ingabire Victoire warekuwe mu mezi umunani ashize ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu, yagaragaye ari mu bikorwa byo gushaka abayoboke b’ishyaka rye b’abahutu gusa.

Ku wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, Ingabire yerekeje mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Kigina, mu Kagari ka Ruhanga, mu Mudugudu wa Nyakarambi II muri Motel yitwa Sun City mu nama byitwaga ko ari iy’ishyaka FDU-Inkingi, yitabirwa n’abantu 22.

Mbere y’uko Ingabire ahagera, uwitwa Ndatinya yari yatumiye abaturage mu mahugurwa, abizeza ko baza guhabwa insimburamubyizi.


Abaturage baritabiriye, bahabwa n’icyo kunywa, nyuma y’akanya gato, Ingabire aba arahageze, yibwira abari bateraniye aho, abagezaho na gahunda y’umunsi.

Umwe mu bitabiriye yavuze ko Ingabire yababwiye ko ashaka abo ashyira mu ishyaka rye, abasaba kurijyamo ndetse na bo bakagira uruhare mu kurizanamo abandi, ariko ababuza kuzanamo ‘Abatutsi’ kuko Ingabire ngo atabakunda. 
Ingabire ngo yabasabye kwibanda ku Bahutu bahoze ari abarwanyi.
ADVERTISEMENT

Uwatanze aya makuru yavuze ko akimara kumva ko imigambi yari ibateranyirije aho atari myiza, yahisemo kuhava aragenda.

Umwe mu bandi batanze amakuru, acyumva uwo mugambi, yahise abimenyesha abayobozi b’inzego z’ibanze, barahagera, basanga iyo nama ikirimo kuba.

Undi wari uri muri iyo nama avuga ko yabajije Ingabire impamvu bagomba kuzana Abayoboke b’Abahutu gusa, Ingabire asubiza ko Abatutsi babayeho neza.

Uwari umubajije icyo kibazo yongeye kubwira Ingabire ko nta mpamvu yo kuvangura Abanyarwanda, abwira Ingabire ko adashobora gukomezanya na bo.



Uwari uhibereye kandi yatangaje ko Ingabire ngo yashakaga cyane cyane urubyiruko rudafite akazi ariko rw’Abahutu.

Ingabire ngo yashakaga no gutwara imyirondoro y’abo bantu ashaka kwinjiza muri ibyo bikorwa.

Mu bandi bitabiriye iyo nama barimo ufite imyaka 18 y’amavuko wabonye ubutumwa bumusaba kwitabira iyo nama, ahagera nyuma asanga Ingabire Victoire yahageze, arimo kuganiriza abayitabiriye. 
Uwo wari uyitabiriye avuga ko ari ubwa mbere yari abonye Ingabire amaso ku maso.
 
Ikinyamakuru cya KigaliToday ari nacyo dukesha iyi nkuru, gikomeza kivuga ko nyuma y’uko iyo nama ye ikomwe mu nkokora n’abayobozi mu nzego z’ibanze, Ingabire yihutiye kujya mu bitangazamakuru mpuzamahanga, avuga ko yabangamiwe n’abo bayobozi babujije inama ye gukomeza.

Ati “Sinzacika intege kugeza igihe nzafungurira urubuga rwa politiki mu Rwanda.”
Icyakora ibyo bitangazamakuru ntibyamubajije niba yaba yari afite uruhushya rwo gukoresha iyo nama.

Ni mu gihe mu Rwanda amategeko ateganya ko inama nk’izo ziteranye mu buryo butazwi kandi butasabiwe uburenganzira zitemewe.
 
Mu gutangira ijambo rye, Ingabire yaciye amarenga agaragaza ko asa n’ushaka abantu azifashisha mu guteza imvururu no kugumura abaturage

SOURCE: KIGALITODAY

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links