ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Polisi yatangije ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 mu gukumira impanuka zo mu muhanda

by ADMIN 13 May. 2019 @rwandatoday 3K Views


13052019163531eew.jpg
ADVERTISEMENT



Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 13 Gicurasi ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo yatangije ibyumweru 52 bigamije gukangurira abakoresha umuhanda bose kubahiriza amategeko n’amabwiriza awugenga mu rwego rwo kurwanya impanuka.

Ubu bukangurambaga bufite isanganyamatsiko igira iti “ Gerayo Amahoro “ mu mujyi wa Kigali bwatangirijwe muri Gare y’umujyi( down town),iya Nyabugogo,Remera n’iya Kicukiro ndetse no mu zindi  Ntara; aho abayobozi bakanguriraga abashoferi, abamotari,abahagarariye ibigo bitwara abagenzi, abanyonzi, abagenzi n’abanyamaguru kurwanya impanuka.

Ubukangurambaga bwateguwe na Minisiteri y’ibikorwaremezo; Polisi y’u Rwanda,RURA n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Mu gutangiza iki gikorwa , Umyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi  Engineer Uwihanganye Jean De Dieu ari kumwe n’Umuyobozi wungirije muri Polisi y’ u Rwanda ushinzwe imiyoborere (DIGP/AP) Juvenal Marizamunda n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali Busabizwa Parfait, uhagarariye RURA n’abandi bayobozi batandukanye bose intero yari ‘Gerayo Amahoro’ kugira ngo impanuka zibashe gukumirwa.
ADVERTISEMENT

Ministeri Uwihanganye wari umushyitsi mukuru yavuze ko ibi byumweru 52 bigamije kurwanya impanuka zibera mu muhanda ku buryo bugaragara nkuko insanganyamatsiko ibivuga iti “Gerayo Amahoro.”

Yagize ati “Iki gikorwa cyateguwe kugira ngo harebwe uko hakumirwa impanuka zitwara  ubuzima bw’abantu nkuko imibare igaragaza ko buri munsi umuntu umwe azira impanuka ,mu gihe twakoraga icyumweru kimwe cyo kurwanya impanuka zo mu muhanda wasangaga zagabanutseho 46% akaba ariyo mpamvu twahisemo gutegura ibyumweru 52  kugira ngo tugabanye izo mpanuka nkuko twabikoraga mu cyumweru kimwe.” 

Akomeza asaba abatwara ibinyabiziga ndetse n’abagenzi kumva ko umutekano wabo bawufitemo uruhare kugira ngo bagereyo amahoro.

Ati”Niyo mpamvu twasabye ko muri buri modoka zitwara abantu mu buryo bwarusange mbere yo guhaguruka umushoferi agomba kubanza gusobanurira abagenzi ko bamufiteho uburenganzira,akababwira urugendo bagiye kugenda, aho bemerewe guhagarara n’aho batemerewe ndetse akanababwira ibyo yemerewe gukora n’ibyo abujijwe, abagenzi nabo akababwira ibyo babujijwe gukora.”

Ministeri Uwihanganye akomeza avuga ko byabaye itegeko ko buri modoka itwara abagenzi hashyirwamo amajwi asobanurira umugenzi ibyo umushoferi yemerewe nibyo abujijwe ndetse hakaba harimo na nimero ya RURA na Polisi kugize ikibazo yahita ahamagara .

Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere (DIGP/AP)Juvenal Marizamunda yavuze ko nyuma yo kwifatanya n’Isi mu cyumweru cyo gukumira impanuka zo mu muhanda ,Polisi y’u Rwanda yahise itangiza ibyumweru 52 by’ubukangurambaga mu kwirinda impanuka.

Yagize ati” Twari dusanzwe dukora ubukangurambaga bw’icyumweru kimwe ariko ubu buzamara ibyumweru 52 kugira ngo buri mugenzi wese agere aho agiye amahoro.”

DIGP Marizamunda akomeza avuga ko nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ibonye ko 80% by’impanuka zituruka kuburangare bw’abatwara  ibinyabiziga ifatanyije n’abafatanyabikorwa yateguye iki gikorwa , kugira ngo  abatwara ibinyabiziga ,ababigendamo  ndetse n’abakoresha umuhanda basobanukirwe uburyo bwo kwirinda impanuka.

Ati “ Ubu bukangurambaga turizera ko hari icyo buzahindura mu bibazo twajyaga duhura nabyo by’impanuka,nibura umubare wabahitanwa nazo ukagabanuka, byaba byiza zigacika. Ibi rero birasaba ubufatanye bw’inzego zose, kugira ngo buri muturarwanda wese aho agiye agereyo amahoro,akaba ariyo ntero dushaka ko buri wese yikiriza,mu gihe uhuye n’ikibazo ugahamagara nimero itishyurwa 112,113.”

Umwe mu bashoferi bakorera mu mujyi wa Kigali, Rukundo Valentin yishimiye ubu bukanguramba bwo kwigisha abakoresha umuhanda bose baba abatwara ibinyabiziga n’abakoresha amaguru ko nta kabuza ibyumweru 52 bizashira bitanze umusaruro ugaragra.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO














Nature
by : NIYONSENGA DIEUDONNE 13 June, 2019



FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links