ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Umunyamakuru, Umushoramari, umwanditsi akaba n'umukinnyi wa filime Yves Iyaremye yambitse impeta umukobwa bamaze igihe bakundana

by FRATERNE MUDATINYA 13 May. 2019 @rwandatoday 1K Views


1305201910165760334653_2150469718395529_8034994344563834880_n.jpg
ADVERTISEMENT


Umushoramari,umwanditsi akaba n'umukinnyi wa Filime yambitse impeta umukunzi we Mutimukeye Joselyne Cadeau amusaba ko bakomezanya urugendo rwo kubana akaramata.

Uyu musore wambitse umukunzi we impeta ababibonye bamwe bagize urujijo bibazo niba ari gukina filime cyane ko yamenyekanye muri Filimi Ineza Yawe na Nyiramariza ze bwite yakoze agashya muri izi mpera z'icyumweru abasha kwambika umukunzi we impeta amusaba ko bazabana akaramata. 



Mu mafoto yacicikanye ku mbuga Nkoranyambaga zitandukanye zo mu Rwanda no hanze yarwo agaragaza uyu musore yambika impeka umukunzi we wanamwemereye ko bazabana akamubera umugore,abantu benshi bagiye bagira urujijo bibaza aho iki gikorwa cyakorewe na gahunda ikurikiyeho. 
ADVERTISEMENT

Rwandatoday.rw twegereye umwe mu ncuti za hafi za Yves Iyaremye zigira byinshi zidutangariza bitandukanye. 

Umwe mu ncuti ze za Hafi yavuze ko muri icyi cyumweru aribwo Yves n'umukunzi we bafashe umwanzuro bibera muri tumwe mu duce dukunzwe two mu karere ka Rubavu ku nkombe z'ikiyaga cya Kivu mu muhango wari ubereye ijisho ndetse wakorewe n'ahantu habereye ijisho.



Yagize ati:"Twari twamuherekeje nk'incuti mu gikorwa cyo gutungura umukunzi we amusaba ko bazabana akaramata aho byabereye muri Hotel Nirvana kuri Bracelie kandi byagenze neza gusa hari amakuru ahari ko muri uyu mwaka ubukwe buzaba ubwo nk'incuti dutegereje gahunda z'ubutumire."

Iyaremye Yves aganira na Rwandatoday.rw yagize ati:"ubu ndi mu byishimo byinshi nkuko mwabibonye nateye Ivi, nishimiye kuba Mutimukeye yanyemereye akambwira Yes yanyuze kandi si filime nkuko bamwe babiketse ni ukuri n'Ubukwe ni vuba mbere y'uko umwaka urangira."



Twabamenyesha ko Yves Iyaremye ari umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu Rwanda,akaba umuyobozi mukuru wa Sosiyete yitwa Yirunga Ltd ikora ibintu bitandukanye byiganjemo gutunganya amafilime kandi ni perezida akaba n'uwashinze umuryango utegamiye kuri Leta uharanira Iterambere rikomatanyije ry'umuturage People Integreted Development Organisation.



Kandi ni umunyamakuru uhagarariye Imvaho Nshya mu ntara y'Iburengerazuba ndetse  akaba akora ibikorwa bitandukanye by'ubushabitsi.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO









Nature
by : RWANDATODAY EDITORIAL 16 August, 2019





Nature
by : Edouard Nsengiyumva 13 August, 2019



FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links