ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Rubavu:Perezida Kagame yasabye BDF kwihutisha inkunga yo kubaka uruganda rutunganya imboga

by CHIEF EDITOR 13 May. 2019 @rwandatoday 4K Views


13052019045136President Kagame yasabye BDF kwihutisha inguzanyo.jpg
ADVERTISEMENT


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame mu ruzinduko amazemo iminsi mu ntara y’amajyaruguru n’uburengerazuba ari mu karere ka Rubavu yasabye BDF kwihutisha inkunga bageneye koperative y'abahinzi b'imboga n'imbuto yo kubaka no kugura imashini zumisha umusaruro batunganya kugura bubafashe kuwugeza ku isoko ryo mu Rwanda ndetse n'isoko mpuzamahanga.


Umwe mu baturage batanze ibitekerezo byabo, agaragaza aho ageze yiteza imbere Musabyimana Mustafa umuyobozi wa koperative y’abahinzi b’imboga mu murenge wa Busasamana yavuze ko yatangiye kwikorera arangije amashuri abanza ariko bakaba bageze ku rwego rwo kwiyubakura inzu igeretse ya Etage abikesha ubuhinzi.


Agira ati:"ibyo tumaze kugeraho ni byinshi tubikesha imiyiborere myiza n'umutekano usesuye utuma dukora dutekanye hakiyongeraho uburyo bwo kitworohereza bugenda bushirwaho, nyuma yo kurangiza amashuri abanza,nakoze ubuhinzi buranzamura ngeze aho mu rwego rwo kwagura ibyo dukora nibumbiye hamwe na bagenzi banjye dukora koperative."


Yavuze ko yatangiye ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, aza kwagura ubuhinzi bwe nyuma y’amahugurwa yavuyemo muri Kenya ndetse nyu.a yo kubona uko ubuhinzi bukorwa nuko bwongererwa agaciro batangiye uruganda.

ADVERTISEMENT

Musabyimana avuga ko ubu uruganda yatangije muri koperative abereye umuyobozi ruzajya  rutunganya toni 40 mu cyumweru rutanga umusaruro wo kugemura mu gihugu cy’u Buholandi ariko igihe rwagombaga gutangirira cyarenze bitewe no gukerezwa na BDF.


Aganira n'itangazamakuru yavuze ko binyuze mu mushinga PASP bemerewe inkunga ya miliyoni 120 y'uruganda rwumisha imboga runafite uburyo bwo gukonjesha umusaruro ariko uruhare rwabo rukaba miliyoni zisaga 30 nkuko yanabigaragarije Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ariko amafaranga yagombaga kuva kuri BDF agatinda bituma uruganda rwari gutangira muri werurwe 2019,rugeze n'ubu imashini zitarageramo.


Ati “Icyerekezo mfite kijyanye n’umushinga mfite wo kumisha imboga n’imbuto nuko tukabasha kuwohereza hanze nturagerwaho kuko amafaranga miriyoni 87 twasabye BDF ntiturayabona yose  ngo adufashe gushyira umushinga mu bikorwa ubu inyubako zigiye kuzura ariko imashini zo kumisha umusaruro ntiziraboneka”


Perezida Kagame yabajije umuyobozi wa BDF impamvu batinze gutanga ibyo bemeranyije abura ibisobanuro bihagije ku mpamvu yabiteye asabwa kwihutisha ibiri mu masezerano kugira ngo  koperative ikomeze ibe igisubizo.


Perezida Kagame yasabye ababishinzwe muri BDF kubimufashamo agakomeza guteza imbere ibikorwa bye.


Agira ati:"kuki ibintu bitinda,ba Minisitiri mubishinzwe uw'inganda,imari n'igenamigambi mushinzwe za koperative mwari mukwiye kureba ikibura gitima ibintu bitinda ariko ndasabye amafaranga atangwe, amasezerano yubahirizwe koperative ikore ibyo yateganyije."


Musabyimana avuga ko batangiye ari abanyamuryango 45 mu mwaka wa 2010,gusa kuri ubu bari ku gishoro kirenga miliyoni 30 bafite amasambu bakoreramo ubuhinzi bwa kijyambere hafite agaciro ka miliyoni zirenga 5.


Uru ruganda bari kubaka ruzajya rwumisha toni 40 mu cyumweru ndetse ruhunike imboga mu zakonjeshejwe ndetse bagire inzu izajya ihunikwamo imboga zamara amezi agera kuri 6 ntacyo zabaye aho abagize koperative bashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabahaye igisubizo kihuse.




ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links