ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Kenya yataye muri yombi aba-ofisiye batanu ba Uganda - INKURU>>> 

by EDITORIAL 23 April. 2019 @rwandatoday 24K Views


23042019013147imodoka_ya_p638e-30dd4-800x445.jpg
ADVERTISEMENT



Inzego z’umutekano muri Kenya zemeje ko zataye muri yombi aba-ofisiye batanu ba Polisi ya Uganda nyuma yo kwinjiza muri iki gihugu bimwe mu bicuruzwa mu buryo bunyuranije.

Kenya yatangaje ko nyuma yaje kubarekura ariko ikomeza iperereza.

Nyuma yo gutabwa muri yombi aba bapolisi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Korinda ku muhanda Busia-Kisumu.

Bafashwe nyuma gusangwa bageze mu birometero bitanu imbere muri Kenya batwayeyo ibicuruzwa mu buryo butemewe byari mu ikamyo.
ADVERTISEMENT

Ikinyamakuru The Daily Monitor cyavuze ko nyuma y’aho aba bapolisi bafashwe, inzego z’umutekano muri Kenya zabambuye intwaro bari bitwaje bajya gufungirwa kuri Polisi ngo bahatwe ibibazo.

Aya makuru kandi yemejwe n’umuyobozi wa Polisi muri Busia ku ruhande rwa Kenya witwa John Nyoike.

Yagize ati “Bahagaritswe nyuma yo kwinjira muri Kenya baciye ahitwa Buteba na Alupe batwaye ibicuruzwa mu modoka mu buryo butemewe.”

Bimwe mu bintu byafatiwe muri iyi kamyo birimo ibyuma, amapine y’imodoka n’ibindi.

Jacob Narengo umwe mu bayobozi ba polisi muri Kenya we yavuze ko kuba nta mupaka ugaragara ugabanya ibi bihugu byombi aribyo bituma aba bapolisi barisanze muri Kenya.

Naho umucuruzi witwa John Njoroge yavuze ko bikenewe ko aha hantu hashyirwa ikimenyetso kigabanya ibihugu byombi, kugira ngo hakumirwe ko havuka imirwano hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links