ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Kamonyi :Mudaheranwa arasaba gusubizwa Hotel ye yatejwe cyamunara mu buriganya

by CHIEF EDITOR 22 April. 2019 @rwandatoday 31K Views


22042019130343IMG-20190420-WA0035.jpg
ADVERTISEMENT



“Ndasaba ko cyamunara iteshwa agaciro, bitashoboka cyamunara igasubirwamo Hotel, parikingi n’ubusitani bigahabwa agaciro kabyo bikwiriye. nkabona uburenganzira ku mutungo wange”.  Ni ibyavuzwe na Mudaheranwa Theogene atuye mu mudugudu wa Nyagisozi, akagari ka Kabuye umurenge wa Jabana akarere ka Gasabo, kucyo yise akarengane yakorewe na Equity Bank Rwanda plc yamutereje cyamunara kuri Hoteli ye y’inyenyeri ishatu iri mu Karere ka Kamonyi ahitwa Ruyenzi.


Mudaheranwa, avuga ko ajya gufata inguzanyo muri Equity Bank Rwanda plc imirimo yakozwe kuri Hotel ye yari ifite agaciro ka  460.000.000 Frw, ahabwa inguzanyo 260.000.000.


Igenagaciro rya byose riba 906.678.220. akibaza uburyo ibikorwa nkibi byatejwe cyamunara  kuri 245.000.000 Frw. 


Yakomeje avuga ko mu nguzanyo yahawe ya 260.000.000 yari amaze kwishyuramo 58.000.000

Mudaheranwa agira ati “ ibikubiye mu mabwiraza y’igurisha ry’ingwate UPI 2/08/05/26 ku nguzanyo ya Equity Bank Rwanda plc yampaye tariki 26/06/2016 nta nakimwe ryubahirijwe, byose ni amanyanga n’uburiganya gusa.


Nk’urwego nashyizwemo, Icyemezo cyo kugurisha ingwate, kumenyesha cyamunara, kugurisha mu mucyo, igihe naho cyamunara izabera ntanakimwe kigeze gikorwa mu buryo bwiza.

 Byose byaranzwe n’uburiganya n’ubujura. Ndasaba inzego zibishinzwe ko zabikurikirana nkarenganurwa ku mutungo wange”.

ADVERTISEMENT

Akomeza avuga ko umuhanga mu igena gaciro kumutungo utimukanwa wange yazanywe na Equity Bank tariki  3/12/2018 yemeje ko umutungo we ufite agaciro ka 906.678.220(Actual value) ukagira agaciro ka 634.674.754 (actual value), ibi bihabaye nagaciro umutungo wagurishijweho ka 245.000.000 Frw. Yagize ati turetse gutesha agaciro umutungo wange, hirengagijwe n’amategekonk’itegeko No 10/2009 ryo kuwa 14/05/ryerekeye ubugwat ku mutungo utimukanwa. Rwose nkwiye kurenganurwa, ngasubizwa uburenganzira kumutungo wange. Equity yatesheje agaciro umutungo wange irangije irawigurisha, harimo amanyanga rwose”


Agira ati “banki yankoreye amakosa itangira kunyishyuza igihe kitaragera,bikaba binyuranyije nibigenderwaho mu gutanga inguzanyo zishorwa mu bikorwa bibyara inyungu mu gihe kirekire, aho ngiriye ikibazo cyo gufungwa, Equity Bank iba iteje ibyange, si ukubiteza gusa ahubwo yarabyihaye kuko nyuma yo kuyitesha agaciro nanayo yayiguze. Equity twagiranye amasezerano yari izi aho ndi, ntiyigeze imenyesha kubijyanye na cyamunara, kuko byari kunyuzwa ku buyobozi bwa Gereza ya Mageragere aho afungiye, nakarengane gakomeye, gufata umutungo w’umuntu ukawukoresha ibyo wishakiye. Leta n’abandi babishinzwe rwose ni bamfashe ndenganurwe. Nari ngifite igihe cyo kwishyura, nibaza impamvu bateje umutungo wange bikanyobera. Ababyihishe inyuma kunyugu zabo bwite bose rwose ni bakurikiranwe, mpabwe ubutabera”.

 

Ku rupapuro ikinyamakuru gifitiye kopi, rugararaza ko ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB yatanze amabwbiriza yo kugirisha ingwateUPI 2/08/05/26 tariki 11/12/2018. Inyandiko ikubiyemo amabwiriza y’igurisha ry’ingwate akaba yaratanzwe 03/12/2018 na Felix Irafasha ushinzwe kugurisha ingwate. Indi nyandiko ikubiyemo amababwiriza y’igurisha ry’ingwate  akaba yarasohotse tariki 03/12/2018 n’ushinzwe kugurisha ingwate Ndagijimana Viateur.


Mu nama yamuhuje nabagize inzego zifite aho zihuriye n’irangizwa ry’imanza n’inyandiko mpesha. Minisitiri w’ ubutabera Johnston Busingye yaburiye abahindanya iyo mirimo yombi bagahombya abishyuzwa, batesha agaciro imitungo, baburizamo ubutabera, baharabika isura y’igihu ko bagomba kubireka inzira zikigendwa.


Yagize ati: “Haravugwa ruswa n’ibyaha biyishamikiyeho, birimo cyane cyane ubufatanye bwa bamwe mu bagurisha mu cyamunara, abaguzi, banki, abahesha b’inkiko, abagurisha ingwate, Abavoka, abagenagaciro, abakomisiyoneri n’abandi bagamije kwegukana imitungo igurishwa ku biciro biri munsi y’ibikwiye.”


Busingye ati: “Ndasaba ko uyu munsi tubwira abo bose bahindanya ibikorwa byo kurangiza imanza n’inyandiko mpesha, bagahombya abishyuzwa, bagatesha imitungo agaciro, bakaburizamo ubutabera, bagahungabanya ubukungu n’ikizere abashoramari bafitiye u Rwand, ko twabahagurukiye, ko badashobora kuturusha imbaraga, ko bagomba kubireka inzira zikigendwa.”

 

Yavuze ko mu ngamba zo gukemura iki kibazo harimo gukoresha ikoranabuhanga mu guteza cyamunara ndetse no guha urwego rumwe izi nshingano zo kurangiza imanza n’inyandiko mpesha rukazajya ruba arirwo rubibazwa.


Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko imikorere mibi mu kurangiza imanza, n’izindi nyandiko mpesha no kugurisha mu cyamurara ngo ntibigarukira hagati y’abantu babiri cyangwa umuntu n’urwego. Ahubwo ngo bihindanya isura y’igihugu bikanasubiza inyuma n’ubukungu.

Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Yankurije Odette yagize ati: “Kurangiza imanza no kugurisha ingwate mu cyamunara iyo bikozwe nabi bibangamira imiyoborere myiza, byangisha abaturage Leta, inzego z’Ubutabera ntizizerwa n’abaturage kuko ziba zaramunzwe n’akarengane na ruswa, bikabangamira ihame ry’Igihugu kigendera ku mategeko ndetse bikangiza isura y’Igihugu. Nyamara biba byakozwe mu nyungu za bamwe.

 

Akomeza agira ati: “Bihombya abashoramari kuko imitungo yabo iteshwa agaciro bakabura igishoro, urwego rw’imari   n’imisoro rugasubira inyuma.”


ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links