ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Inyubako izakoreramo minisiteri 3 yatashywe ku mugaragaro

by Edouard Nsengiyumva 22 April. 2019 @rwandatoday 29K Views


22042019034240Inyubako-izakoreramo-ibiro-bya-minisitiri-wintebe-nizindi-minisiteri-3-yatashwe-kumugaragaro.jpg
ADVERTISEMENT


Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente ari kumwe n’umuyobozi mukuru wungirije wa komite y’igihugu y’urwego ngishwanama mu butegetsi bw’Ubushinwa, Zheng Jianbang bafunguye ku mugaragaro inyubako izakoreramo minisiteri 3 iherereye ku Kimihurira.
Iyi nyubako izakoreramo ibiro bya minisitiri w’intebe, minisiteri y’ibikorwa remezo, minisiteri y’ubutabera ndetse na komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko.
ADVERTISEMENT

Mu muhango wo gutaha iyi nyubako, bwana Zheng uwari uhagarariye Ubushinwa muri uyu muhango yavuze ko yishimiye umuvuduko wakoreshejwe mu kuyubaka ngo ariko igitangaje kurushaho ni umuvuduko ukomeje kuba mu mubano n’ubuhahirane hagati y’Ubushinwa n’u Rwanda.
Zheng Jianbang asobanura ko mu myaka 25 ishize ngo ubuyobozi bwa perezida Kagame bwahinduye byinshi birimo isura nshya y’imitegekere, politiki ihamye, ubukungu n’iterambere mu karere ndetse no ku isi yose.
Avuga ko ubu buryo bw’imitegerekere y’u Rwanda rw’iki gihe ngo aribwo buzatuma Ubushinwa budahwema gufatana ikiganza na leta y’u Rwanda, ndetse no gushyira mu bikorwa ingingo ziheruka kwemeranywaho n’ibihugu byombi ubwo Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping aheruka guhura na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda mu mwaka ushize.
Ikindi kandi ngo ibihugu byombi bizakomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama y’ihuriro ry’ubufatanye bw’Afurika n’Ubushinwa FOCAC, inama yateranye mu mwaka ushize wa 2018.

Iri huriro ryemeje ko Ubushinwa bugomba gushora miliyari 60 z’amadorali y’Amerika mu bihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo, mu ntego zigera ku munani zizashyirwa mu bikorwa mu myaka 3 iri imbere.
Izi miliyari kandi zigabanyijemo ibice 5, bigizwe n’inguzanyo, imyenda izishyurwa, inkunga zisanzwe ndetse n’andi azakoreshwa mu ishoramari rigamije iterambere.

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links