ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Karongi: Inka y’ uwarokotse Jenoside yabagiwe mu gisambu

by Aline UWITONZE 20 April. 2019 @rwandatoday 19K Views


20042019151155hddyeuehf.jpg
ADVERTISEMENT



Abantu bataramenyekana bikekwa ko ari abajura baraye bakuye mu kiraro inka ya Simon Ntazinda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bayicira mu murima wo hafi y’ aho atuye.

 Byabereye mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi , saa munani z’ igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2019. Ntazinda tariki 13 Mata ubwo hasozwaga icyunamo yatanze ubuhamya bw’ ibyabereye mu murenge wa Bwishyura mu gihe cya Jenoside yakorewe abatusi
ADVERTISEMENT


Hari abakeka ko inka ye yaba yishwe n’ abatarishimiye ubuhamya yatanze ariko ubuyobozi bw’ umurenge wa Bwishyura buvuga ko abishe iyi nka ari abajura bitewe n’ uko bayibaze ibice byayo bakabyirukankana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Bwishyura, Phanuel Uwimana yavuze ko abishe iyi nka bateshejwe n’ irondo bakayita bakiruka.

Gitifu Uwimana yavuze ko abarimo babaga iyi nka babonye amatoroshi bagafata bimwe mu bice byayo bakabyirukankana. Mu bakekwa kuba inyuma y’ ubu bujura harimo umushumba wa Ntazinda kuko atari yaraye kwa Ntazinda. Uyu mushumba yatawe muri yombi n’ Urwego rw’ Igihugu rw’ Iperereza kugira ngo afashe mu gutanga amakuru.

Gitifu Uwimana avuga ko hari abashobora kubona inka ya Ntazinda yishwe mu bihe byo kwibuka bagakeka ko byakozwe n’ abantu bagamije kumubabaza nk’uwarokotse Jenoside ariko yabwiye umuseke ko ataribyo ababikoze ari abajura.

Iyi nkuru tuyikesha ukwezi.rw

ADVERTISEMENT
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links