ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Liberia: Inzoka zatumye Perezida George Weah yimuka mu Biro bye

by RWANDATODAY Rà 19 April. 2019 @rwandatoday 13K Views


19042019074427ari_hc-517f8.png
ADVERTISEMENT



Mu biro bya Perezida George Weah wa Liberia basanzemo inzoka, bituma uyu mutegetsi ubu amaze iminsi adakorera mu biro bye ahubwo akorera mu rugo iwe.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru Smith Toby yabwiye BBC ko kuwa gatatu basanze inzoka ebyiri z’umukara mu nyubako irimo ibiro bya minisiteri y’ububanyi n’amahanga ari nayo Bwana Weah akoreramo.

Toby avuga ko ubu babujije abakozi bose kongera kugera muri iyi nzu kugeza ku itariki ya 22 y’uku kwezi kwa kane babanje kureba niba iyi nzu idaha icyuho ibikururanda.
ADVERTISEMENT

Toby avuga ko kubera ibi basabye abayikoreramo bose kuba bagumye iwabo kugeza bagenzuye neza iki kibazo.

Hari videwo y’igitangazamakuru cyo muri iki gihugu yagaragaje abakozi bakorera muri iyi nzu bagerageza kurwanya izi nzoka aho bazisanze hafi y’aho bakirira abantu.

Toby yabwiye BBC ati: "Izi nzoka ntabwo zishwe, hari umwobo muto hafi aho zahise zirengeramo".

Mu murwa mukuru Monrovia wa Liberia, abapolisi n’abasirikare barongerewe ku rugo rwa Perezida Weah. Hari kandi imodoka nyinshi hafi y’urugo rwe kuko ari ho ari gukorera.

Toby avuga ko iyi nzu bakoreramo ari inzu imaze imyaka myinshi kandi uburyo bwayo bwo gusohora amazi bushobora guha icyuho ibikururanda bikayinjiramo.

Bwana Weah umaze iminsi adakorera mu biro bye, biteganyijwe ko azabisubiramo kuwa mbere nyuma y’uko icyo kibazo kigenzuwe n’izo nzoka zikicwa nk’uko Toby abivuga.

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO

















FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links