ads

ads

ads ads

@rwandatoday, Amamaza hano +250 788 625 932...

Gasabo: Nizeyimana Aloys yateye umugore we icyuma mu mutima ahita apfa

by CHIEF EDITOR 19 April. 2019 @rwandatoday 28K Views


19042019070057nizeyimana_aracyekwaho_kwica_umugore_we_amuteye_icyuma_mu_mutima-7596c.jpg
ADVERTISEMENT



Nizeyimana Aloys utuye mu Mudugudu wa Ruseno mu Kagari ka Mukuyu mu Murenge wa Ndera, yasanze umugore we Niyomukiza Naomi, iwabo (kwa sebukwe) aho yari yamuhungiye, amutera icyuma mu mutima arapfa.

Saa moya za mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo Nizeyimana w’imyaka 30 y’amavuko yasanze umugore we Niyomukiza w’imyaka 28 y’amavuko iwabo mu rugo rwa Bizimana Joel na Mukamana Jeanne, amwica amuteye icyuma mu mutima inshuro eshatu.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Nizeyimana na Niyomukiza bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, akaba yari yahukanye.
ADVERTISEMENT

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi, yabwiye IGIHE ko uyu muryango wari umaze igihe ufitanye amakimbirane.

Ati “Bari bamaze imyaka itatu babana nk’umugore n’umugabo ariko ntibigeze basezerana imbere y’amategeko nta n’umwana bari bafitanye.

Amakuru dufite ni uko bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane ashingiye ku businzi kandi umugabo akaba yakekaga ko umugore we amuca inyuma.”

Uyu mugabo amaze kwica umugore we yahise atoroka, inzego zishinzwe umutekano ziramushakisha zimufata amaze kunywa umuti witwa ‘Rava’ wica udukoko.

Yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rubungo, aravurwa ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Ndera.

CIP Umutesi yihanganishije umuryango wagize ibyago asaba abaturage kwirinda amakimbirane kandi abashakanye ntibihererane ibibazo bafitanye, ahubwo bakajya babibwira inshuti z’umuryango, polisi hamwe n’izindi nzego z’ubuyobozi.

Source:Igihe.com

ADVERTISEMENT
Mountains
ADVERTISEMENT


Avatar

Authors get paid when people like you upvote their post.
If you enjoyed what you read here, create your account today and start earning FREE STEEM!

Facebook Comments


VIDEO







Nature
by : OUR REPORTERS 18 July, 2019










FACEBOOK


Our main page @Rwandatoday.rw loves your style! We are looking for ladies just like you to feature this winter in our collection! Check out my link and lets chat about getting you featured

TWITTER

ADS
ads

Kwamamaza




Contact

Join Us

Links